'Asante' niyo ndirimbo ya mbere muri 11 Butera Knowless yakubiye kuri Album ye ya Gatanu yise 'Inzora' yitiriye abakobwa be. Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa Kabiri mu ndirimbo ziri kuri iyi Album zimaze kurebwa n'umubare munini ku rubuga rwa Youtube.
KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'ASANTE' KNOWLESS YAKORANYE NA GAHONGAYIRE
Indirimbo 'Akantu' Knowless yakoranye na Social Mula niyo iri ku mwanya wa mbere aho imaze kumva n'abantu ibihumbi 20.
Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire ndetse na 'Ikofi' yakoranye na Igor Mabano, Nel Ngabo, Platini na Tom Close, kuko zose zimaze kumva n'abantu ibihumbi 12.
'Asante' niyo ndirimbo ya mbere Knowless akoranye na Aline Gahongayire, bombi ni inshuti z'akadasohoka.
Tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zizwi zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yitiriye abana be b'abakobwa, imfura ye Ishimwe Or Butera n'ubuheta yise 'Inzora'.
Iyi Album yayishyize kuri Amazon, deezer, Apple.com, Spotify n'izindi. Nko kuri Amazona, iyi CD ya Album iri mu bwoko bwa MP3 iragura amadorali 5.99 ni 6045 Frw.
Ni mu gihe buri ndirimbo igura amadorali 1.29 ni hafi 1301.97. Bivuze ko uguze indirimbo 11 watanga 14, 321.67.
Album ya Knowless iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yabanje gusohora zizwi hanze aha, harimo 'Nyigisha' imaze amezi 11 isohotse ndetse na 'Papa' imaze amezi ane isohotse.
Ni Album yakozweho n'abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda, aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, Producer Bob Pro n'abandi.
Amajwi y'iyi ndirimbo 'Asante' yatunganyijwe na Ishimwe Clement n'aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh. Butera Knowless yakoranye indirimbo n'inshuti ye magara, Aline Gahongayire
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ASANTE' YA KNOWLESS NA GAHONGAYIRE