Isango Star yahaye igihembo cyihariye Butera... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igihembo yashyikirijwe mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, binyuze mu ikiganiro 'Sunday Night' cya Radio Isango Star gikorwa na Kavukire Alex [Kalex], Kayitesi Yvonne [Stecy] na Ian Shema.

'Sunday Night Achivers Award' ni igihembo cyatanzwe ku nshuro ya mbere, ariko hari gahunda y'uko kizajya gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuhanzi ufite ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki we.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Jean Lambert Gatare, yavuze ko Radio Isango Star yishimanye na Butera Knowless muri iki gihe gisaga imyaka 10 amaze mu muziki, ndetse na Album ya Gatanu yise 'Inzora' yamurikiye Abanyarwanda.

Jean Lambert Gatare yavuze ko 'Nka Isango Star twasubije amaso inyuma dusanga tutagushimiye twaba twirengagije imbaraga wakoresheje zibonwa na buri wese muri iyi myaka isaga 10.'

Akomeza ati 'Ntabwo byari byoroshye kubinyuramo, kandi ukabyitwaramo neza. Ntabwo bishoborwa na buri wese…Warakoze cyane.'

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Knowless yavuze ko Isango Star yabaye Radio iya mbere mu Rwanda imuhaye igihembo cyo kumushimira mu muziki we.

Avuga ko binyuze umutima we, kandi bigaragaza ko ibikorwa bye bigera kumubare munini.

Ati 'Ndanezerewe cyane mu mutima wanjye. Nuzuye amashimwe menshi [Akubita agatwenge]. Nkuko nabivuze Isango iri muri Radio zamfashije kuva ntangira kugeza n'uyu mwanya, by'umwihariko. Kuko ni mu rugo, nta kintu na gito nabuze guhera ngira ngo ku ndirimbo imwe ntaranayirangiza ubanza yarahise ihitira hano.'

Akomeza ati 'Kandi nanone nk'uko nabivuze iyo ukoze ikintu kikishimirwa niyo ntsinzi ya mbere uba ugize, rero bivuze byinshi cyane...Kunterekeza, mbese sinzi Imana ibahe umugisha cyane.'

Knowless yavuze ko umukozi mwiza ari ukora kugira ngo akazi kagende neza, ariko ko iyo ugize amahirwe ugakora 'uwo ukorera akishima akagushima akakwereka ko ibikorwa byawe yabibonye yabishimye niyo ataguhemba, niyo atakora mu mufuko ngo aguhe amafaranga umushahara wawe ukorera, ariko yabyishimiye nicyo kintu cya mbere gishimisha.'

Uyu muhanzikazi yavuze ko nta kintu cyinyura umutima we nko kuba imyaka 10 amaze mu muziki yahuriyemo n'ibicantege n'ibiterambaraga 'yaravunikiye ukuri'.

Avuga ko abashima intambwe atera mu muziki we aribo batuma akomeza gukora umuziki mu rugendo adateganya gusoza vuba. Ati 'Ndishimye cyane. Ngira ngo mbwire abakunzi ba Isango Star ntabwo mwahisemo nabi. Muranshimije pe cyane. Kandi n'Umuyobozi [Jean Lambert Gatare] abyumve y'uko nishimiye n'umutima wanjye wose ndamushimiye.'

Mu gihe cy'imyaka 10 amaze mu muziki, Butera Knowless yashyize ku isoko Album eshanu. Yabaye umuhanzikazi wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, atwara ibihembo by'imbere mu gihugu no hanze.

Uyu muhanzikazi yaririmbye mu bitaramo no mu birori bikomeye, akomeza gusohora indirimbo agerekana n'inshingano z'urugo yubakanye na Ishimwe Karake Clement.

Isango Star iri muri Radio zimaze igihe ziteza imbere umuziki w'u Rwanda. Ifite ibiganiro byihariye by'imyidagaduro bizamura abahanzi, kandi bigaha umwanya munini umuziki w'u Rwanda. Byanatumye iki gitangazamakuru gifungura Televiziyo [Isango Star Tv], ifite ishami ry'ibindi biganiro.

Inkuru wasoma: Karibu mu cyumba cy'amateka ya Knowless, umunyarwandakazi ugwije ibigwi mu muziki

Butera Knowless yavuze ko akozwe ku mutima n'igihembo yahawe na Isango Star, ashima Jean Lambert Gatare  Mu myaka 10 yuzuye ari mu muziki, Knowless yatanze ibyishimo mu nguni zose z'ubuzima  Knowless yavuze ko Radio Isango Star yamuhaye hafi kuva ku munsi wa mbere akandagiza ikirenge mu muziki  Uhereye ibumoso: Kavukire Alex [Kalex], Butera Knowless, Ian Shema na Kayitesi Yvonne [Stecy]  Isango Star yahaye igihembo 'Sunday Nighy Achivers Award' wizihiza imyaka 10 mu muziki




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106772/isango-star-yahaye-igihembo-cyihariye-butera-knowless-106772.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)