Ishusho y’i Nyabugogo mbere y’umunsi w’iyubahirizwa rwa Guma mu Karere (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zihagarara, isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ikurwa saa Tatu z’ijoro ishyirwa saa Moya.

Ibyo byatumye bamwe bava aho basanzwe bakorera kubera ko batazi igihe iyo gahunda yazarangirira, abari baragiye gusura inshuti n’abavandimwe nabo basubira aho basanzwe baba mbere y’uko izo ngamba zitangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

Mu bo IGIHE yasanze i Nyabugogo bategereje imodoka zibageza iyo bajya mu ngendo bita ko zabatunguye, basobanuye ko imodoka zari zabaye iyanga.

Iradukunda Fabrice washakaga imodoka imugeza i Muhanga, yavuze ko yahageze mu masaha y’igitondo ariko kugeza saa Munani yari atarabona itike y’imodoka.

Yagize ati “Naje mu gitondo ariko kugeza izi saha ntabwo ndabona itike, ndacyari ku murongo.”

Uyu musore usanzwe akorera ubwubatsi muri Kigali ariko akenshi akajya asubira n’i Muhanga bya hato na hato, yahisemo kujyayo kugira ngo ingendo zitazafungwa akabura uko agera iwabo.

Yakomeje ati “Biragoye cyane. Ubwo ngiye kuba nkora aka hariya wenda ingamba bafashe nizidohoka nzabona kugaruka. Gusa urumva ko noneho kamwe kazaba gapfuye.”

Nsabimana Emmanuel waturukaga i Musanze yerekeza i Nyagatare, na we yatangaje ko yabonye atagumayo ingendo zihuza uturere zifunze.

Yagize ati “Biturutse ku mpamvu z’akazi n’iz’izi ngamba zafashwe batubwira ko tugomba kuba mu karere kandi ntabasha kuba muri Musanze kubera ko nta mikoro mfite yo kubayo, ngomba kwerekeza mu rugo.”

Uretse abafashe ingendo zibatunguye kubera ingamba nshya, hari n’abari bafite ingendo zisanzwe ziteguye bahuye n’ikibazo cy’imodoka nke, bakaba biriwe bategereje.

Mukankaka Espérance wari ku murongo w’abategereje imodoka zerekeza i Nyagatare, yavuze ko we yari yageze i Kigali kwivuza ariko yageze muri gare saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ashaka itike, bakamuha iya saa Cyenda.

Yagize ati “Haje abagenzi benshi habamo ikibazo cyo kubura imodoka, mpabwa itike ya nyuma.”

Umuyobozi w’Abakorerabushake bakangurira abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Gare ya Nyabugogo, Semungerere Abdelaziz, yabwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’abagenzi hari ibitubahirijwe uyu munsi.

Yagize ati “Abagenzi babaye benshi ku gipimo cy’abo imodoka yari gutwara bituma guhana intera bitubahirizwa. Ku bijyanye no gutwara 50%, abagenzi babaye benshi n’imyanya iba mikeya ugereranyije n’abagenzi bari bakeneye kugenda bituma guhana intera bitubahirizwa neza.”

-  Bashimye ingamba zashyizweho

Nubwo bwose bamwe bari bakerejwe n’imodoka zabaye nke abandi batarabona itike ariko bafite icyizere ko bazibona, abagenzi bose bahurije ku kuba ingamba zashyizweho zikwiye.

Iradukunda yagize ati “Twararengereye pe! Twaragiye turirara ngo Coronavirus yagabanutse nyamara twese si ko twirinda kimwe. Ku ruhande rwanjye nashima ubuyobozi kuko ni bwo butureberera ejo hacu hazaza. Bagumye kuturebera na none hapfa byinshi.”

Mukankaka na we yunzemo ko ingamba zashyizweho zikwiye kuko imibare y’abandura icyorezo yari yaragabanutse, abantu bakirara bigatuma ubwandu bwongera gutumbagira.

Basabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo icyorezo gihagarare, bityo imirimo izakomeze nta nkomyi.

Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kigaruka kuri izo ngamba kuri uyu wa 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Guma mu Karere atari Guma mu rugo kuko ibikorwa bizakomeza, bityo ko abantu badakwiye kwihuta birukankira mu byaro.

Ku mpungenge zo kuba hari abashobora kuva muri Kigali bagakwirakwiza icyorezo, Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko inzego z’ibanze zamaze kwitegura uko bazakirwa.

Yagize ati “Inzego z’ibanze ubu tumaze gukorana inama […] y’uburyo bagomba kwitegura kubakira. Ubusanzwe uko tubigenza iyo habaye ikibazo nk’iki ngiki, iyo bageze mu cyaro basanga babiteguye ku buryo bamenyekanisha abavuye mu mujyi, noneho akenshi bene abo ngabo bakanapimwa kugira ngo bataza kujya mu baturage batazwi. Bakabimenyesha inzego z’ubuzima bakanakurikirana imibereho yabo, haramutse hagize ugaragaza ibimenyetso bakabimenyekanisha bakamufasha kugira ngo yipimishe.”

Guma mu karere yashizweho nyuma y’iminsi mike ubwandu bwa Coronavirus bwongeye gutumbagira. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 21 Kamena 2021 yerekanye ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 622, hapfa batandatu, ntihakira n’umwe.

Abagenzi bari benshi imodoka zabaye nke muri Gare ya Nyabugogo
Abagenzi baganiriye na IGIHE batangaje ko banze ko Guma mu Karere ibasanga aho bakorera kuko batazi igihe izarangirira
Abagenzi bategerezaga imodoka batonze imirongo hirindwa umubyigano kandi bakambara udupfukamunwa neza
Bamwe bagendanye n'ibyo bararaho n'ibindi biryamirwa
Benshi babyutse bazinga utwangushye bashaka kujya mu ntara kubera gahunda ya Guma mu Karere yashyizweho mu gukumira ubwiyongere bwa Coronavirus
Saa Munani zageze hari abagenzi batarabona itike z'imodoka zibajyana mu ntara
Ubwinshi bw'abagenzi bwatumye hari guhana intera byirengagizwa kugira ngo babashe kuva muri gare



Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Kuki leta ibuza abantu gukora mu mahoro ariko nisibe kubishyuza imisoro ? Ibi bintu nabwo ari byiza, barabura guhangana n ubushinwa bwahombeje isi bakiyenza kubaturage babo....shamefull cowards

    ReplyDelete
Post a Comment