Ishusho y’ibikorwa remezo byahinduye Rusizi na Rubavu imijyi ibereye ubushabitsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utu turere dufite umwihariko wo kuba abadutuye boroherwa no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu binyuze mu musaruro w’ibinyabuzima bikirimo cyangwa ubukerarugendo bugishingiyeho kubera abagisura.

Rusizi na Rubavu kandi binasangiye kuba biri mu mijyi itandatu iri kubakwamo ibikorwa remezo biyifasha kunganira Kigali. Utu turere twiyongera kuri Muhanga, Huye, Musanze na Nyagatare

Gahunda yo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali yashyizweho mu Mwiherero w’Abayobozi wo mu 2010, igamije gufasha abaturarwanda kubona serivisi z’ingenzi bakenera bitabasabye kuzishakira mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

Umujyi wa Rusizi uri mu imaze guhindurwa ndetse washyizemo ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abawutuye n’abawugenda kubona ibyo bakeneye.

Binyuze mu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), watewe inkunga na Guverinoma na Banki y’Isi, Rusizi yatangiye gusirimuka.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2021, hubatswe imihanda na ruhurura zitandukanye hagamijwe koroshya ubuhahirane bw’abagenda i Rusizi. Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyasojwe mu 2018, aka karere kubatswemo imihanda ya kaburimbo ya kilometero 5.09 ifite agaciro ka miliyari 5 na miliyoni 444 Frw mu gihe ruhurura zo zireshya na kilometero 1.854 zatanzweho asaga miliyoni 139 n’ibihumbi 958 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri kizasozwa muri Nyakanga 2021, i Rusizi hubatswe imihanda ya kilometero 5,7 yashowemo asaga miliyari 6 na miliyoni 529 Frw na ruhurura za kilometero 1,168 zatanzweho asaga miliyoni 344 n’ibihumbi 776 Frw.

Imihanda yubatswe yiganje mu duce dutuyemo abantu benshi, iduhuza n’umujyi ndetse n’ahari ishoramari ritandukanye ririmo n’irishingiye ku bukerarugendo.

Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri muri Cité mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko umuhanda wubatswe muri aka gace wazanye impinduka mu bushabitsi bwe.

Ati “Habaye heza cyane. Twarishimye, nubwo imihanda yatinze ariko igihe cyarageze iruzura. Mbere imvura yaragwaga ntidusohoke. Hano hari hameze nabi cyane.’’

Yavuze ko nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya no kuyicanira, abagana aka gace bitinyutse birushijeho.

Muri Cité ho mu Mujyi wa Kamembe harasirimutse. Aka gace gatuwe n'umubare munini w'Abayisilamu kagenewe gukorerwamo ubucuruzi nk'uko biteganywa n'igishushanyo mbonera cya Rusizi

Umuyobozi wa Centre Pastorale Inshuti, Padiri Bapfakurera Benjamin, yavuze ko uko imyaka yashize iterambere rya serivisi za hoteli ryazamutse.

Yagize ati “Hoteli yatangiye gukora mu 2012, nta bikorwa remezo byari bihari. Kuhagera byari bigoye. Nyuma yo kubona umuhanda, iterambere rigenda riza kandi abakiliya bakabyishimira.’’

Nyuma yo kubakirwa umuhanda mu 2018 hongerewe umubare w’ibyumba by’abakirwa muri iyi hoteli y’inyenyeri eshatu kuko mbere hakirwaga abantu nka 15 mu ijoro ariko ubu bazamutse bagera kuri 60.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwa remezo by’imihanda bikenewe.

Ati “Ibi birafasha umujyi gukura kandi neza. Aho imihanda inyuze biha agaciro ubutaka kandi umujyi ukagenda ukura. Bituma tubona abashoramari kuko haragendeka, hanasa neza.’’

Rusizi ifite amahirwe yo gukora ku mipaka ibiri irimo uw’u Burundi na RDC, amahirwe y’ubukerarugendo bunyuze muri Nyungwe, aho Umwami Musinga yaciriwe i Kamembe, Ikiyaga cya Kivu n’ibindi byakurura abakerarugendo.

Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rusizi iteye amabengeza. Uyu uva kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

-  Rubavu imaze kugwiza amahirwe y’ishoramari

Rubavu ibitse amahirwe atabarika y’ishoramari rishingiye ku buhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Gisenyi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ubukerarugendo.

Aya mahirwe yarushijeho kugira icyerekezo kizima bitewe n’ibikorwa byegerejwe abaturiye aka karere.

Mu bikorwa remezo byubatswe muri Rubavu, mu cyiciro cya mbere, hakozwe imihanda ya kilometero 3.894 yatwaye 3.736.444.165 Frw na ruhurura za metero 851 zatwaye miliyoni 528.625.476 Frw. Mu cya kabiri ho hubatswe imihanda ya kilometero 5.89 na ruhurura za kilometero 5.87 zatanzweho 6.080.011.085 Frw.

Abacururiza mu Mudugudu w’Ihumure, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, bavuga ko borohewe kuko ingendo zihuza uduce dutandukanye ndetse binihutisha ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Byukusenge Philémon w’imyaka 24 yavuze ko mbere washoboraga gutwara kawunga utanze 100 Frw ariko ubu igiciro cyabaye 50 Frw.

Yagize ati “Amafaranga yari ahari. Imbogamizi zihari ni ibihe turimo [byo guhangana na Coronavirus]. Washoboraga gucuruza nk’ibihumbi 500 Frw, mu gihe gito ukaba ubonye miliyoni 1 Frw. ’’

Mbarushimana Vianney umaze imyaka umunani ari umusuderi, yavuze ko ahageze umuhanda agaciro kaho kiyongera. Ati “Abubaka baba benshi natwe tukabona ibiraka byo gusudira ibikoresho.’’

Imijyi ya Rubavu na Rusizi umunsi ku wundi izamurwamo inyubako zigezweho zirimo iz’ubucuruzi n’amahoteli afasha abayigana kuryoherwa n’igihe bahamara.

Umushinga wo kubaka ibikorwa remezo mu mijyi yunganira Kigali watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 n’Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda ya kilometero 28,3 na ruhurura zireshya na kilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ya kilometero 43.69 na ruhurura za kilometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

Rusizi ifite amahirwe menshi y’ishoramari

Aho imihanda igeze n'irindi terambere riranyaruka. Rusizi iri mu turere twatangiye guhinduka neza
Umuhanda uva ku Karere ka Rusizi ugana mu byerekezo bitandukanye birimo ahari ikigo cya gisirikare [unyuze ibumoso] n'undi werekeza kuri Stade ya Rusizi [yahoze yitwa Kamarampaka] na Gereza Nkuru ya Rusizi
Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi
Centre Pastorale Inshuti ni hoteli y'inyenyeri eshatu iherereye ahazwi nko ku Kacyangugu
Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rusizi iteye amabengeza. Uyu uva kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC
Umuyobozi wa Centre Pastorale Inshuti, Padiri Bapfakurera Benjamin, yavuze ko iterambere rya serivisi za hoteli ryazamutse nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo by'imihanda n'amashanyarazi
Uri muri Centre Pastorale Inshuti aba yitegeye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, anumva amahumbezi agiturukamo
Umuhanda uva mu Gatandara ugana ku Mupaka wa Rusizi I watunganyijwe neza, ushyirwamo kaburimbo. Aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubwambukiranya umupaka
Vive Hotel and Apartments ifite inyenyeri ebyiri ibarizwa mu Karere ka Rusizi hafi y'Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko mu Budiki
Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri yavuze ko nyuma yo kubakirwa imihanda mishya, ubuzima bwarushijeho koroha
Isoko rya kijyambere rya Kamembe ryubatse mu mujyi rwagati
Mu Mujyi wa Kamembe hazamurwa inyubako zitandukanye zijyanye n'iterambere ryifuzwa
Imihanda yakozwe ku bwinshi. Aha ni imbere y'Umurenge wa Gihundwe ahazwi nko ku Gatolika ku muhanda uva ku Cyapa, ukanyura ku Bitaro bya Gihundwe no ku Badive
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwa remezo by’imihanda bifasha mu kureshya abashoramari

Rubavu ni umujyi ubereye ubucuruzi n’ubukerarugendo

Nishimwe Marie Jeanne ukorera ubucuruzi ahazwi nka Mbugangari yavuze ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa bworoshye kuko imodoka zisigaye zibageraho bwangu
Mbarushimana Vianney w'imyaka 52 akaba amaze umunani ari umusuderi yavuze ko ahageze umuhanda agaciro kaho kiyongera ndetse n'akazi kakaboneka
Byukusenge Philémon w’imyaka 24 yavuze ko mbere yo kwaduka kwa Coronavirus, imikorere yari myiza ariko iza kudindizwa n'iki cyorezo
Mu Karere ka Rubavu hakomejwe kubakwa ibikorwa remezo by'imihanda ifasha mu buhahirane
Ahazwi nka Byahi muri Rubavu hamaze guhinduka agasantere kihagazeho nyuma yo guhabwa umuhanda wa kaburimbo
Imihanda yo mu Karere ka Rubavu yangijwe n'imitingito yakurikiye iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo igiye gutangira gusanwa
Abakoresha ibinyabiziga batangiye gukoresha imihanda yubatswe mu mijyi yunganira uwa Kigali

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)