Iri tangazo rya RPD ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, rivuga ko iri shyaka ryamenye amakuru y'itabwa muri yombi rya Karasira Aimable.
Iri tangazo rigaruka ku byo Karasira Aimable ashinjwa bishingiye ku byo yavugiye mu biganiro atambutsa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.
Rivuga ko iri shyaka ryakurikiranye ibiganiro byinshi byatanzwe na Karasira yagiye agaragaza ko afite ibibazo birimo uburwayi bwa Diabetes 'agahinda gakabije (depression) no guhora yikanga (Panics). Muri ibyo biganiro kandi buri gihe yahoraga asaba ubufasha ngo ahangane n'ibi bibazo by'uburwayi bwe.'
Rivuga kandi ko bimwe muri ibi bibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi ikamutwara abe bityo ko akeneye ubufasha.
Iri tangazo rigira riti 'Nubwo twubaha RIB ko igomba gukora akazi kayo ko gukurikirana buri wese ukekwaho ibyaha, turayisaba kurekura Karasira ikamukurikirana adafunze ku mpamvu z'ubugiraneza kuko arwaye.'
Karasira Aimable ubu ufunzwe akekwaho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri, yari aherutse guhagarikwa ku kazi ko kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse yanigishijwemo na Dr Kayumba Christopher washinze iri shya RPD ryasohoye ririya tangazo.
UKWEZI.RW