Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Birimo ibyo yagiranye n'imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y'umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n'indi itandukanye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n'abandi bafite imyitwarire nk'iya Karasira bakurikiranwa n'ubutabera.
Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir'umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n'amategeko n'abandi.
Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati 'Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry'ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw'u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.'
Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.
Undi yagize ati 'Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n'abasangirangendo be bakwiye gufatwa.'
Hari undi wagize ati 'Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y'amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.'
Gufata Karasira byaratinze cyane
Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.
Ati 'Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y'abantu igomba guhinduka.'
Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.
Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.
Ati 'Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.'
Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n'icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati 'Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n'iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.'
Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n'ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n'aya Karasira by'umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.
Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n'ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.
Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy'imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w'igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.
#PunishAllGenocideDeniers
They'r targetin #Rwanda-n youth, both @home & in diaspora. We'r concerned dat their campaign of misinformation &disinformation, under the guise of freedom of speech will gain traction amngst the youth,thereby perpetuating #genocide denial for generations pic.twitter.com/S1Sly71XDHâ" Kagabo Jacques (@kagabojacques) June 1, 2021
.@RIB_Rw we thank you for taking this step, but we still have a long way to go.#PunishAllGenocideDeniers
Arrest Agnes and their cliques https://t.co/g0iRn5qRSVâ" Inyamamare Benedict (@InyamamareB) June 1, 2021
Bagomba kumva ko ntawe uri hejuru y'amategeko!
Kandi ntawe uzakinisha gukwiza urwango/ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumureebeere!!!#PunishAllGenocideDeniersâ" Béatrice Uwera (@Beatrice_Uwera) June 1, 2021