Kigali International Finance Center (KIFC), igamije guhindura u Rwanda ahantu hakorerwa ishoramari riri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo n’abifuza gushora imari yabo muri Afurika baruhitamo nk’ahantu h’ibanze batangirira urugendo rwo kwinjira ku isoko rya Afurika.
Amategeko ayerekeyeho ni amwe mu azigwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe gishya yatangiye.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko ibikorwa by’ingenzi bizakorwa birimo gutora itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2021/2022, kwemeza ishingiro ry’amategeko, kwemeza imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kwegera abaturage n’ibindi.
Mukabalisa yagize ati “Tuzakomeza inshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Inteko Rusange izagezwaho raporo za Komisiyo zitandukanye. Tuzagezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w’Intebe tunagezweho na Minisititeri y’Imari n’igenamigambi uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze".
Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihembwe biyemeje gukomeza kumenya no gukurikirana ibibazo by’abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo buzaba bwemewe hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, we yagarutse ku mirimo Sena izibandaho irimo kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutora amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Inteko Ishinga Amategeko igira ibihembwe bitatu bisanzwe bimara amezi abiri buri kimwe ari nabwo haba Inteko Rusange, gusa mu gihe atari mu gihembwe hashobora gtumizwa igihembwe kidasanzwe bitewe n’ubwihutirwe bw’imirimo iteganyijwe.
Iyo igihembwe gisanzwe gisojwe, abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomereza imirimo muri Komisiyo Zihoraho irimo gusuzuma amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage bakakira ibibazo n’ibitekerezo byabo.