Iwacu Muzika Festival: Platini yavuze inkuru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu muhanzi yabitangaje mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, mu ruhererekane rw'ibitaramo rw'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo biri kuba ku nshuro ya Gatatu, byabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Mbere yo gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Luckman Nzeyimana umushyushyarugamba w'ibi bitaramo, Platini yavuze ko urugendo rw'umuziki ari wenyine "rwabaye imbuto nziza", kandi ko rumunejeje nk'umunyamuziki ukunda akazi akora.

Uyu muhanzi avuga ko yishimira ko ibyo yagiye akora "byagiye bigira ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda'.

Avuga ko Dream Boys yasize inkuru imusozi y'umuziki wavuze ku mibereho y'imiryango 'ibabaye', impfubyi n'izindi ngingo 'kuko ari bwo buryo twari dufite.'

Platini yavuze ko isanamitima Dream Boys yakoze mu ndirimbo zabo hari benshi ryafashije, kandi mu gihe cy'imyaka 10 basaruye urufito, bafasha imiryango yabo n'abandi.

'Baba' yavuze ko ashima Imana aho igeje ikora mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Avuga ko kuba yarasohoye indirimbo zigera kuri eshanu zigakundwa ari umugisha Imana yahaye urugendo rw'umuziki we, 'arayishima'.

Avuga ko ubu ari bwo akinjira mu gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi ko ari mu bahanzi bafite inyota yo kuzamura 'ibendera ry'u Rwanda'. Ati "Vuba aha nzabikora."

Platini nk'umwe mu bahanzi baririmbye mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, yavuze ko iri rushanwa ryasize akavagari k'amafaranga mu bahanzi, rifasha abahanzi kumenyera kuririmba mu buryo bwa Live n'ibindi.

Yasabye ko ari ibikunda iri rushanwa ryagaruka, abahanzi bakongera guhatana. Ati "Byaba byiza icyo kintu twongeye tukakibona...Ba nyiri ikinyobwa rero tukinywe tunateza imbere umuziki."

Uyu muhanzi avuga ko ameze "nk'umushumba ufite inka ze zihaka"-Yumvikanishaga uburyohe bw'urugo aherutse kurushinga. Ashimangira ko kuva akiri muto yifuzaga kubaka umuryango kandi ko yabigezeho.

Platini avuga ko urubyiniro arufata nk'iwabo mu rugo, kandi ko ibyo yerekanye muri iki gitaramo atari byo bya nyuma 'kuko mba mfite ibintu byinshi.'

Platini yaririmbye muri iki gitaramo afatanyije n'itsinda ry'abaririmbyi rya Finest Crew acurangirwa n'itsinda rya Symphony Band. Yari amaze icyumweru mu myiteguro y'iki gitaramo.

Platini yaririmbye indirimbo yise 'Veronika' yabaye idarapo ry'umuziki we mu 2020 imuhesha gukundwa karahava.

Mu kiganiro yigeze kugirana na INYARWANDA, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo butari atari yiteze. Iyi ndirimbo yayishyize kuri Youtube ye tariki 08 Kamena 2020.

Yakomereje ku ndirimbo 'Fata amano' yakoranye n'umuhanzi Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 03 Kamena 2020.

Iki gitaramo kandi yagikoze ari nako yibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo gukaraba intoki, guhana intera n'ibindi.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari we wafunguye ibitaramo ya Iwacu Muzika Festival. Ati "Ubu rero murye show." Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo, 'Tubaye umwe', 'Bucece', 'Romeo&Juliet', 'Dufitanye isano' za Dream Boys n'izindi.

Platini kandi yanasanganiwe ku rubyiniro n'umuhanzi Ben Adolphe baririmba indirimbo 'Aba Ex' baherutse gusohora. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo awuvugiriza ku ndirimbo 'Helena' yifashishije mo Shaddy Boo, indirimbo 'Shumureta' na 'Atensiyo'.Platini yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byitezwe mo abagera kuri 30

Platini yavuze ko Dream Boys ko yakoze isanamitima mu gihe cy'imyaka irenga 10 yamaze mu muzikiPlatini yavuze ko urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga rweze imbuto nziza, kandi yiteguye gukomeza gukoraItsinda rya Finest Crew risanzwe rifasha Platini ku rubyiniro ryamufashije gususutsa abakurikiye iki gitaramo kuri TeleviziyoPlatini yavuze ko aryohewe mu buzima bushya bw'urugo yinjiyemo n'umukunzi we

Uyu muhanzi yasabye ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars byagaruka Platini yaririmbye indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless banafitanye indirimbo kuri Album ye

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo nshya yakoranye na Symphony Band



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106969/iwacu-muzika-festival-platini-yavuze-inkuru-dream-boys-yasize-imusozi-nuko-yibona-ku-isoko-106969.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)