Ibintu byahinduye isura muri Mutarama 2019, ubwo Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yageraga ku buyobozi, akavuga ko imwe mu ntego z’ibanze zimuzanye ari ukubaka umubano n’ibihugu icyenda bikikije Congo no gusenya imtwe yose y’iterabwoba imaze imyaka myinshi iyogoza abaturage bo mu Burasizuba bw’icyo gihugu.
Tshisekedi ntiyari azanye ibipindi nka bimwe biranga abayobozi batazi icyo bashaka, kuko mu mezi abiri ya mbere, uyu mugabo yasuye ibihugu bitandatu birimo u Rwanda. Nyuma y’amezi abiri Perezida Kagame nawe yagiye muri Congo kwifatanya n’uyu mugabo mu gahinda ko kubura se.
Nyuma y’amezi macye, mu Ukuboza 2019, Perezida Tshisekedi yagarutse i Kigali ndetse anagaragara mu mafoto afatanye ikiganza na Perezida Paul Kagame bari kumwenyura. Ibi byagaragaye nk’ikimenyetso simusiga cy’uko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.
Mu Ugushyingo 2020, Perezida Tshisekedi yohereje itsinda rye mu Rwanda kuza kubonana Perezida Kagame, mbere y’uko muri Mutarama uyu mwaka, itsinda ry’u Rwanda naryo risura Tshisekedi.
Politiki nziza yavuyemo kwagura ubucuruzi
Mu ruzindiko Perezida Paul Kagame yagiriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro birimo guteza imbere ishoramari. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Habyarimana Béata na Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa RDC, Jean-Lucien Bussa Tongba.
Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Fidele Basenenane Kasongo, Umuyobozi Mukuru wa Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA) mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Pierre Rutagarama ubarizwa mu rwego rw’abikorera ari we wayashyizeho umukono.
Hari kandi amasezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Imari wa Congo, Nicolas Kazadi, azagena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.
Muri rusange, byitezwe ko aya masezerano azongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, busanzwe buhagaze neza kuko nko mu 2019, u Rwanda rwohereje muri Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$, ari nacyo gihugu cya mbere cyakiriye umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga uwo mwaka.
Uyu musaruro waragabanutse mu 2020 ugera kuri miliyoni 88.6$ bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Abaturage bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe
Mu Ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Karere ka Rubavu mu 2019, yasabye abaturage kubyaza umusaruro isoko ry’i Goma nyuma y’uko umubano usesuye wongeye kumvikana hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe yagize ati “Mufite isoko rinini rya RDC, n’imijyi nka Goma. Nabo bafite isoko hano. Mushobora kwambuka umupaka mukajya guhaha ibyo mudafite kandi nabo bashobora kwambuka bagahaha iyo bafite.”
Mu gihe Isoko Rusange rya Afurika ryatangira kubyazwa umusaruro, byitezwe ko agaciro k’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasizuba kaziyongeraho miliyari 1$, mu gihe agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo kaziyongereho miliyoni 56$.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bikwiye kwiga ku buryo bwo kuzamura umusaruro w’ubucuruzi bwemewe n’amategeko, ariko avuga ko ibyo bitazakorwa hahutazwa ubucuruzi butanditse.
Yagize ati “Icyo twifuza kubona ni ukwiyongera k’ubucuruzi bwemewe. N’ubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo wavanaho ubucuruzi butanditse. Icyo dukeneye gukora, ni ugufasha ubucuruzi butanditswe kuvugurura ubucuruzi bwabo bukandikwa. Dukeneye gukorana nabo, no kubafasha, kugira ngo tubona ubucuruzi bwanditse kurusha ubucuruzi butanditse. Ibyo birashoboka.”
Congo ni isoko ry’ingenzi cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse, kuko yakira 86.9% by’umusaruro w’ubucuruzi butanditse.
Perezida Kagame yavuze ko ubushake bwa politiki ari yo ntangiriro izatuma ibikorwa by’ubucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bishoboka. Ati “Iyo ufite imitekerereze mibi yo kubona ikibi muri buri kintu, haba hari ikibazo.”
Yongeyeho kandi ko bitumvikana uburyo umucuruzi wa Goma atabona ibicuruzwa bituruka mu Rwanda kubera impamvu y’uko igihugu cye kitari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Kuki umucuruzi w’i Goma, ahendwa no kubona ibintu biri mu bihugu by’ibituranyi, kubera ko ari ibinyamuryango by’umuryango Congo itarimo? Mu by’ukuri ntibyumvikana. Ibyo ni ibintu dukwiye gukorera hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko politiki ari ipfundo rya byose, ati “Nihaboneka politiki nziza, ibintu byose bizashoboka. Politiki yo kwita ku bandi, politiki yo kwizerana. Haboneka ibitagenda neza, tugafatanyiriza hamwe mu kubicyemura, tukareba intandaro yabyo, tukareba uwabiteye, noneho tukabikemura, ndumva bizashoboka.”
Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri RDC nyuma y’uko n’ubundi Perezida Tshisekedi nawe ku munsi wari wabanje yari yagendereye u Rwanda yerekwa ingaruka z’iruka rya Nyiragongo, aho ibihugu byombi byemeye guhangana nazo bifatanyije.