Iyamuremye Jean Claude ‘Nzinga’ yahamijwe imyitwarire igize icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumukatira gufungwa imyaka 25.
Ubwo yasomaga umwanzuro kuri uru rubanza kuri uyu wa 30 Kamena 2021, Umucamanza yavuze ko mu gutanga iki gihano habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyo cyaha afite imyaka 19 ndetse akaba hari Abatutsi yarokoye, bagashobora guhunga bagakiza amagara yabo.
Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo w’imyaka 46 yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.
Mu iburanisha mu mizi ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Iyamuremye Jean Claude gufungwa burundu kubera ibyaha ashinjwa.
Iyamuremye yafatiwe mu Buholandi mu 2013 aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba Ambasade za Israel na Finlande, yoherezwa mu Rwanda mu 2016 ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza, rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi bwakorewe i Gahanga muri Kicukiro.
Rwavuze kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.
Urukiko Rukuru rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro n’i Nyanza ya Kicukiro.
Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo zitandukanye mu Karere ka Kicukiro. Rwashimangiye ko nubwo yagize uruhare mu kurokora imiryango y’Abatutsi, ariko “imyitwarire ye muri Jenoside igize icyaha cya Jenoside.’’
Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, ari zo zashingiweho mu kumukatira gufungwa imyaka 25.
Icyemezo ku rubanza ruregwamo Iyamuremye cyasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype aho uregwa yari muri Gereza ya Mpanga iherereye i Nyanza aho afungiye.
Iyamuremye ntacyo yatangaje ku cyemezo cy’urukiko cyo kumufunga imyaka 25. Afite iminsi 15 yemererwa n’amategeko yo kukijuririra.
Today the High Court, special chamber hearing international and transnational crimes convicted IYAMUREMYE JEAN CLAUDE aka NZINGA for Genocide and sentenced him to imprisonment of 25 years. He was extradited by Dutch Government in 2016. pic.twitter.com/rOOqooaeRK
— Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) June 30, 2021