Jo Lomas wari ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame -

webrwanda
0

Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Amb Joanne Lomas kuri uyu wa 2 Kamena 2021, aho yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri, Dr Vincent Biruta.

Ku wa 1 Mutarama 2021 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko Amb Joanne Lomas wari umaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda azasimburwa na Omar Daair. Nubwo yamaze gusimbuzwa Omar Daair azatangira inshingano ze muri Nyakanga 2021.

Ku wa 16 Mutarama 2018 nibwo Ambasaderi Joanne Lomas yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Nyuma y’igihe gito ageze mu Rwanda, ku wa 22 Gashyantare mu 2018 Amb Joanne Lomas yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse yunamira n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Joanne Lomas wari waje mu Rwanda asimbuye William Gelling, aha yahavugiye ijambo asaba Isi yose “Kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi”

Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n’ibihugu byombi mu bijyanye n’umubano ndetse binyuze muri Kigega cy’iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 330£ (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

Nubwo bimeze gutya ariko mu gihe cya vuba umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi ahanini biturutse ku byemezo u Bwongereza bwafatiraga u Rwanda.

Urugero ni nk’aho muri Mutarama 2021 u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.

Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.

Ikindi cyateye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi ni amagambo yavuzwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite aho yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yasezeye Perezida Kagame
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb Joanne Lomas uri gusoza inshingano ze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)