Julianna Lindsey uyobora UNICEF yanyuzwe n’ingamba u Rwanda rwafashe mu kurengera umwana -

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, uhagarariye World vision mu Rwanda, Sean Kerrigan ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert basuraga Akarere ka Gastibo mu kureba uko ingamba zo kurengera abana zishyirwa mu bikorwa.

Aba bayobozi beretswe uburyo Leta yifashisha inshuti z’umuryango nka gahunda iterwa inkunga n’iyi miryango mu kumenya ibibazo abana bahura nabyo mu miryango hagamijwe kumurinda gutwara inda akiri muto, akazi kavunanye n’ibindi bikorwa bimubuza kwiga ntabashe kugera ku nzozi ze.

Beretswe kandi uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 basambanyije abangavu batawe muri yombi, uburyo inshuti z’umuryango zigira uruhare mu gusura imiryango iri mu makimbirane, ubujyanama ku bana ndetse n’ubuvugizi ku bana bafite ubumuga.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Gatsibo ku ngamba zafashwe mu gukoresha inshuti z’umuryango mu kurinda abana no gukurikirana ababasambanya.

Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa avuga ko biteguye gukomeza gufasha Leta mu guha inshuti z’umuryango ibikenewe mu kugera ku miryango.

Ati “ U Rwanda ruri kubikora neza, bari kwigisha abana uko bamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ariko barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga.”

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera ubufasha yaba mu mahugurwa n’ibikoresho bikenewe bishoboza inshuti z’umuryango mu gufasha abana no mu kubarinda.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Munyemana Gilbert, yavuze ko inshuti z’umuryango ari urwego rubafasha mu kumenya uburyo uburenganzira bw’umwana butari kwitabwaho neza.

Ati “ Badufasha kumenya no kutubwira ibibazo babonye mu muryango, ako kanya bihita bitugeraho bakanabigeza ku zindi nzego z’abashinzwe umutekano kugira ngo uwo mwana arenganurwe, zinadufasha mu kurinda ko mu muryango haba ihihoterwa ku mwana bagatuma umwana agira imibereho myiza ku Isibo n’Umudugudu.”

Munyemana yavuze ko bagiye gukomeza gukorana na UNICEF na World vision mu isanamitima ndetse n’ubundi bufasha butandukanye bugamije guteza imbere inshuti z’umuryango kuburyo imirimo bakora ikorwa neza kurushaho.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yavuze ko urugamba rwo kurengera umwana rwatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika hagamijwe kurinda umwana ibintu bibi byatuma atagera ku ntumbero ze.

Yavuze ko kuri ubu abana barenga 800 bamaze gusubizwa mu ishuri, mu gihe abagabo 115 mu byumweru bitatu bashyikirijwe ubutabera bazira gusambanya abana, ibi byose ngo bikaba byarakozwe muri gahunda yo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha.

Mu midugudu 3780 igize Intara y’Iburasirazuba nibura buri umwe ubarizwamo abaturage babiri bakora nk’inshuti z’umuryango, aba bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugenzura niba nta mwana ukoreshwa imirimo ivunanye, uhohoterwa n’ibindi bibi bishobora gukorerwa umwana.

Guverineri Gasana yavuze ko mu bukangurambaga bwo kugira Umudugudu utarangwamo icyaha hafashwe abagabo benshi basambanyije abana bashyikirizwa ubutabera
Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda yishimiye uburyo inshuti z umuryango zigira uruhare mu kurengera abana
Umuyobozi wa Worldvision mu Rwanda Sean Kerrigan yishimiye uburyo u Rwanda rwita ku bana rukoresheje inshuti z umuryango
Umuyobozi wa Worldvson mu Rwanda uhagarariye UNICEF mu Rwanda ndetse na Guverineri Gasana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)