Kaminuza y'u Rwanda iri kwiga uko Koleji zayo zagenerwa ingengo y'imari zigafata n'ibyemezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abivuze nyuma y'uko hakomeje kugaragara ibitekerezo bivuga ko kuba harashyizweho Kaminuza y'u Rwanda imwe ifite amashami ariko ibyemezo byose bikaba bifatirwa mu biro bimwe biri i Kigali ku cyicaro cyayo, bituma hari akazi katagenda neza.

Kuva mu 2014, Kaminuza y'u Rwanda ishinzwe habayeho guhuzwa kw'amashuri makuru na Kaminuza byose byari ibya Leta, isa n'ihora mu bibazo bidashira, ibyinshi bishamikiye ku mikoro ari na yo musingi w'ibikorwa byayo byose.

Ubusanzwe iyo hari ibikoresho Koleji ikeneye cyangwa hakaba hari ikibazo gihari nubwo cyaba cyihutirwa, bisaba gutegereza icyemezo kizafatwa n'ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda.

Koleji za Kaminuza y'u Rwanda na zo nta mafaranga zigira yo kugura ibyo zikeneye cyangwa gukemuza ibibazo byihutirwa, ahubwo bisaba ko zitegereza ko icyo kibazo kizakemurwa n'ubuyobozi bwayo bukuru.

Urugero ni nk'igihe bakeneye kugura amasabune yo gukora isuku cyangwa gusana urugi rwangiritse na bwo bategereza kuzabisaba ubuyobozi bukuru bikaba byatwara n'igihe kigera ku mwaka batarabihabwa.

Umwe mu bakozi ba Kaminuza y'u Rwanda yabwiye IGIHE ko hari igihe basabye gusanirwa urugi kandi bagaragaza ko byihutirwa, ariko bitwara umwaka wose koleji yabo itegereje ko ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda buzatanga amafaranga yo kurusana.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus ku wa 5 Gicurasi 2021, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabajijwe icyo kibazo.

Uwakibajije yagize ati 'Kuba mu makoleji ya Kaminuza y'u Rwanda nta bubasha buhari kuko nta mari bagira kandi bakaba badashobora gufata ibyemezo, biri mu bidindiza umuvuduko w'akazi. Mwebwe icyo kibazo ntabwo mukibona?'

Prof Lyambabaje yasubije ko icyo kibazo cyavuzwe kuva Kaminuza y'u Rwanda yashyirwaho mu 2014, avuga ko babanje guhura n'imbogamizi yo kumenya aho umutungo wose uherereye ngo hakorwe inyandiko inoze iwugaragaza bamenye n'amafaranga aho azaturuka ariko kuri ubu bisa n'aho bimaze kugaragara.

Yavuze ko hari kumvikanwa uburyo inkunga Kaminuza ibona n'ingengo y'imari igenerwa na leta ndetse n'amafaranga yinjiza byajya bisaranganywa muri Koleji zose, zigahabwa n'ububasha bwo kuyakoresha ndetse no gufata ibyemezo.

Ati 'Ubu rero nibaza ko nyuma y'imyaka umunani Kaminuza y'u Rwanda ibayeho, igihe cyari kigeze cyo gutangira noneho kuvuga tuti 'imbaraga zikwiye kuba zatangira guhabwa za Koleji'.'

'Imbaraga cyangwa ubushobozi ziboneka mu buryo bubiri, kimwe ni ukuba hari ibyemezo byafatirwa ku rwego rwa Koleji, ibyo bikigwa neza bikarebwa. Ubwo rero kubera ko twatangiye gusubiramo gahunda y'imyaka irindwi ya kaminuza, icyo ni kimwe mu biri kurebwaho.'

Yakomeje avuga ko hari kurebwa ibyemezo bishobora byafatirwa kuri Koleji bikagenda neza bitagize icyo byangiza ku mikorere ya Kaminuza y'u Rwanda.
Prof Lyambabaje kandi yavuze ko ikindi kiri kwigwaho ari uko Koleji zajya zigenerwa amafaranga yo gukoresha zitagombye gusaba akantu kose ku cyicaro gikuru cya Kaminuza y'u Rwanda.

Ati 'Icya kabiri mwavuze na cyo kiri cyo ni ingengo y'imari, ese amafaranga yagenwa akajya kuri konti z'amakoleji agakoresherezwa kuri Koleji bitagombye kunyura ku biro by'umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda cyangwa Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe imari, ayo mafaranga yaba ayahe yaba agiye gukora ibihe bikorwa.'

'Ubu rero turi muri gahunda yo gukora ingengo y'imari y'uyu mwaka wa 2021/2022, twasabye za Koleji ko zitegura ingengo y'imari yazo. Ariko ibyo byose kugira ngo bikunde, turimo kuvugurura itegeko riha ububasha n'ubushobozi za koleji ariko bibaha n'inshingano kuko iyo umugenzi mukuru w'imari yazaga kuvuga ngo amafaranga ya kaminuza akoreshwa ate, bayabazaga ubuyobozi bwa kaminuza ku rwego rwo hejuru.'

Yasobanuye ko nibimara kuvugururwa, amafaranga azaba yagenwe kugira ngo akoreshwe ku rwego rwa Koleji n'ibyemezo bihafatirwe, icyo gihe umuyobozi wa Koleji azahabwa inshingano kugira ngo nihagira ikitagenda neza abibazwe.

Ibyo ariko ngo ntibizabuza ko Ubuyobozi Bukuru bwa Kaminuza y'u Rwanda na bwo bukurikirana imikorere ya za keleji zayo.

Prof Lyambabaje yavuze ko kuri ubu abanyamategeko biherereye barimo kwiga iryo tegeko riha Koleji za Kaminuza ububasha ndetse n'itegeko rigenga abarimu kuko na ryo riri mu byagaragajwe ko rikenewe gukorwaho vuba.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-iri-kwiga-uko-koleji-zayo-zagenerwa-ingengo-y-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)