Kamonyi: Abana bakoreshaga amasaha atatu bajya kwiga begerejwe amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gukemura icyo kibazo hubatswe amashuri mashya mu tugari hafi yabo ndetse hongerwa n’ibyumba by’aho yari asanzwe adahagije mu rwego rwo kugabanya ubucucike.

Umunyamakuru wa IGIHE yasuye Ishuri ribanza rya Birembo riherereye mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira.

Iryo shuri rishya ryubatswe mu 2020 kuko muri ako gace nta shuri ryahabaga bigatuma abana bajya kwiga kure bakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu. Kugeza ubu rifite ibyumba 11, ryigamo abanyeshuri 534 mu mashuri abanza n’abandi 46 biga mu ishuri ry’incuke. Batangiye kuryigamo muri Mutarama 2021.

Umuyobozi wungirije w’Ishuri ribanza rya Birembo, Mukundimana Dative, avuga ko kuryubaka mu Mudugudu wa Kabere byaruhuye abana bakoraga urugendo rurerure.

Ati “Bigaga hirya no hino mu bigo bitandukanye, abenshi bakoraga urugendo rwa kilometero eshatu bagiye kwiga. Kuri ubu uturuka kure aje hano akora urugendo rwa kilometero imwe ariko abaturuka hafi bagenda nka metero 100 cyangwa 200.”

Irakoze Kevin wiga mu Mwaka wa Gatandatu kuri iryo shuri ribanza avuga ko yakoraga urugendo rw’amasaha atatu aturutse mu Kagari ka Kivumu akagera ku ishuri yakererewe bikanagira ingaruka ku masomo ye.

Ati “Narazindukaga mu gitondo saa Kumi nkagera ku ishuri saa Moya zarenze nkasanga abandi barangije étude (gusubiramo amasomo) bigatuma niga nabi kuko nabaga nananiwe. Ubu niga hafi kuko nkoresha iminota itanu nkaba ngezeyo.”

Undi munyeshuri na we wajyaga kwiga kure ni Ugirumurera Marie Grace wo mu Kagari ka Kivumu, wakoraga urugendo rw’amasaha arenga abiri agana ku ishuri.

Ati “Nageraga ku ishuri nakererewe bakankubita, nkiga nabi ku buryo numvaga ibyo kwiga nabireka. Ubu ishuri baritwubakiye hafi kandi bimfasha kwiga neza kuko ntagikererwa.”

Mu Murenge wa Karama naho bamwe mu banyeshuri biga ku Ishuri ribanza rya Raro bashimira ubuyobozi bwabubakiye amashuri hafi kuko mbere bajyaga kwiga bibagoye.

Umugiraneza Diane ati “Tukiga i Bunyonga twageraga ku ishuri twananiwe cyane, n’ibyo mwarimu yigishaga ntitubyumve kubera kunanirwa. Ubu rero turimo kwiga hafi yacu, urugendo rwaragabanutse kandi n’amasomo turayakurikira neza turumva tuzanatsinda kuruta mbere kuko nta bibazo tugihura nabyo mu nzira.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Prisca, avuga ko mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 bubatse ibyumba by’amashuri 663 harimo ibigera kuri 229 byubatswe ku nguzanyo ya Banki y’Isi n’ibindi 434 byubatswe hifashishijwe ingengo y’imari ya Leta.

Muri iyo gahunda hubatswe ibigo by’amashuri bishya 21 mu rwego rwo kwegereza abana amashuri aho batuye kugira ngo badakora urugendo rurerure bajya ku masomo. Hubatswe n’ubwiherero 962.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko kuri ubu hari gushakwa uko kuri ibyo bigo by’amashuri bishya hagezwa amazi meza n’amashanyarazi kugira ngo abanyeshuri bige neza bafite ibikenewe byose.

Abana bo mu Karere ka Kamonyi bajyaga kwiga bagenze amasaha atatu bishimira ko bubakiwe amashuri hafi
Umuyobozi wungirije w’Ishuri ribanza rya Birembo, Mukundimana Dative, avuga ko kuryubaka mu Mudugudu wa Kabere byaruhuye abana bakoraga urugendo rurerure
Iri shuri rishya ryubatswe mu 2020 mu Mudugudu wa Kabere kuko muri ako gace nta shuri ryahabaga bigatuma abana bajya kwiga kure bakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu
Ishuri ribanza rya Birembo riherereye mu Mudugudu wa Kabere mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira
Kugeza ubu rifite ibyumba 11, ryigamo abanyeshuri 534 mu mashuri abanza n’abandi 46 biga mu ishuri ry’incuke

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)