Abo bombi bamaze igihe kinini bakundana, muri Gicurasi uyu mwaka bibarutse imfura yabo y'umuhungu, ibyo bisa n'aho byongereye imbaraga urukundo rwabo kuko biyemeje kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.
Iyo mpeta Kansiime ayambitswe nyuma yo gushyingura nyina wapfuye mu byumweru bibiri bishize, mu muhango wo kumuherekeza byari ibirori birimo imbyino nk'uko umuryango we wavuze ko bariho bamuherekeza bishimira ubuzima wabayeho.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Kansiima yagize ati “Isezerano ryiza? Nshobora kuba niboneye uwo tuzafatanya ubuzima mu mikino. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe byiza. Skylanta urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho, urakoze kwiyemeza kubana n'ubusazi bwanjye. Nanjye ngiye kugukunda”.