Karasira Aimable yasanganywe akayabo! Asaga Miliyoni 30 Frw yafatiwe iwe no kuri Mobile Money -

webrwanda
0
  • Mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$
  • Hari Ama-Euro 520
  • Yari afite kandi 3.142.000 Frw
  • Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw
  • Kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi atatangajwe ingano

Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha bibiri yari akurikiranyweho mbere ni icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ubu hiyongereyeho icya gatatu cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Byari bishingiye ku magambo yari amaze iminsi avuga mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga “biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda”.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakorwaga, byagaraje ko Karasira afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo.

Ibyo bigize icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya cyenda mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Bivugwa ko ubwo yasakwaga mu nzu atuyemo i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, iwe hari habitsemo 10.981$ (hafi miliyoni 11 Frw); ama-euro 520 (asaga ibihumbi 500 Frw) mu gihe kuri Mobile Money yari afiteho miliyoni 11 Frw.

Usibye ayo yari kuri konti ya Mobile Money, mu igenzura byagaragaye ko hari izindi miliyoni nyinshi yari amaze iminsi mike abikuje.

Igiteranyo cyose cy’amafaranga Karasira yasanganywe arenga miliyoni 31 Frw.

Ikindi ni uko afite konti muri banki zitandukanye mu Rwanda, nazo zasanzweho amafaranga menshi.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Ayo mafaranga yose Karasira ntabasha kugaragaza aho yaturutse.”

IGIHE yamenye ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, rigaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba mu mahanga bayamwohererezaga.

Mu bihe bitandukanye, Karasira yakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bamutera inkunga, cyane cyane mu gihe yari amaze kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda muri Kanama 2020 kubera imyitwarire mibi.

Ni nabwo yakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akajya yerura ko hari abantu bamwoshya kugira ngo avuge amagambo aharabika Leta y’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’umurongo wa Youtube witwa Real Talk yagize ati “Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by’amarangamutima yabo.”

Yakomeje agira ati “Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.”

RIB isobanura ko abo bantu bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira n’abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu banyarwanda.

Dr Murangira ati “Ayo ni mafaranga akomoka ku cyaha.”

Karasira yatawe muri yombi yari ageze ku rwego rwo gutuka ku mugaragaro ubuyobozi, kugeza n’aho yemeza ko burutwa n’ubwa MRND yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiyatinyaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko abishwe aribo bizize, ndetse ntatinye kugereka ubwicanyi ku Ngabo za FPR zabuhagaritse.

Dr Murangira yaburiye abantu bose bibeshya ko bashobora gucuruza igihugu cyabo, bifashisha uburyo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga, bagakwiza ibihuha, bagambanira igihugu ngo babone amafaranga baba bihemukira.

Ati “Ibi twabigereranya n’umuntu utema igiti yicayeho, kuko ingaruka z’ibikorwa bibi nawe byanze bikunze zimugeraho.”

Yihanangirije abantu bose bakora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, basebya igihugu kugira ngo babone indonke, ko igihe cyose bizagaragara ko ayo mafaranga yaturutse muri ibyo bikorwa by’ubugambanyi, gusebya no gukurura amacakubiri mu banyarwanda amategeko azakurikizwa.

Ati “RIB ntawe izabangamira mu kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Ariko igihe cyose, uwo ariwe wese uzitwaza akazi akora akarenga umurongo ntarengwa washyizweho n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 38, amategeko azakurikizwa. Nta muntu ucuruza amagambo asenya, asebya igihugu cyangwa agamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda uzihanganirwa.”

"N’abandi bakora nkawe bararye bari menge kuko uwo bizagaragaraho ko ahemberwa gusebya igihugu no gukurura amacakubiri mu banyarwanda ntibizamugwa amahoro. Nta muntu wagambaniye igihugu byaguye amahoro."

Hari amakuru IGIHE yabonye ko Karasira benshi bakunze gufata nk’umuntu ushobora kuba afite uburwayi bwihariye kuva yakwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda, afite imitungo myinshi muri Kigali irimo n’inzu akodesha.

Bivugwa kandi ko usibye amadolari n’ama-euro yasanganywe mu rugo rwe, hari n’izindi miliyoni 3.142 Frw yari afite mu Biryogo aho atuye.

Dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 07 Kamena 2021.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk’ibi by’abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk’umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, baterateranyiriza amafaranga hamwe, hanyuma bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

RIB itangaza kandi ko Karasira ameze neza, yivuza indwara n’ubundi yari asanzwe yivuza, ko nta kibazo cy’ubuzima kidasanzwe afite.

Karasira w'imyaka 42, nta mugore n'umwana agira. Afunzwe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside ndetse no kutagaragaza inkomoko y'umutungo we

Inkuru bifitanye isano:

- Karasira Aimable yatawe muri yombi

- Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)