Hari hashize iminsi itandatu indirimbo 'Katapilla' ya Bruce Melodie yamamazwa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko ijya hanze uyu munsi kuwa Kane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yagiye hanze. Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yabwiye InyaRwanda.com ko uyu muhanzi atari kuboneka ku murongo wa telefone kuko barangije akazi muri iki gitondo yirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo icyakora avuga ko bifuza ko yakwakirwa neza.
Yagize ati 'Iyo umuntu asohoye indirimbo icyo aba ayitezeho ni kimwe, icyo umuntu aba ayitezeho ni uko indirimbo yakirwa neza ni cyo kintu umuntu aba yifuza'. Mu minsi ishize ubwo Bruce Melodie yateguzaga abafana be indirimbo nshya, yavuze ko ari we muhanzi uryoshya impeshya bityo abasaba kumutoranyirizamo indirimbo imwe muri eshatu yababwiye amazina, maze iyo batoye akaba ariyo aheraho. Benshi bahurije kuri 'Katapilla', Bruce Melodie yubaha amahitamo yabo aba ariyo aheraho asohora.
Ndayisaba Lee [iburyo] umujyanama wa Bruce Melodie
Tariki 2 Kamena 2021 ni bwo Bruce Melodie yari yavuze ko mu gihe Album itararangira afite indirimbo 3 ziri tayari zirimo 'Katapilla', 'Jioni' na 'Ndagatora' maze asaba abakunzi be guhitamo iyo abanza gushyira hanze. Yaranditse ati "Mu gihe album itararangira kandi iyi summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo eshatu ziri tayari mwihitiremo iyo tubanza; Jioni, Ndagatora na Caterpillar, twagiye".
Bruce Melodie uherutse guhamiriza InyaRwanda.com ko ari we muhanzi uryoshya impeshyi, muri iyi ndirimbo ye nshya 'Katapilla' aba avuga uko inkumi yamutwaye uruhu n'uruhande ku buryo imusanga mu kazi agasaba abo bari kumwe umunota umwe bagahita bigendera bakagirana ibihe byiza iby'akazi akabyibagirwa agakuraho na telefone akagasubiraho bukeye bwaho.
Lee Ndayisaba yavuze ko 'Katapilla' ari yo ndirimbo abafana ba Bruce Melodie batoye cyane ari nayo mpamvu ariyo bahereyeho bashyira hanze. Mu isaha imwe ishize igiye hanze ubwo twakoraga iyi nkuru imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 14.
Bruce Melodie ahamya ko ari we muhanzi uryoshya impeshyi
REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE