Clarisse Kayisire ni mwene Innocent Sharangabo wo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'apfo. Ubu uwo mugore atuye Ottawa muri Canada, aho asigaye yiyita Ariane Mukundente, kugirango ajijishe abamubona ku mbuga nkoranyambaga, atuka Igihugu cyamubyaye, ari nako ashyigikira abajenosideri, kandi bitari bikwiye.
Ubwasama bwa Clarisse Kayisire yabutangiye akiri muto, dore ko yari yaranze kubana n'ababyeyi be, arabihakana kubera ko bari abakene. Ibi byatumye akurira kwa nyinawabo w'umubikila muri'Petites soeurs de Jesus', ari nawe wamwishyuriye amashuri, ariko no mu biruhuko ntiyashoboraga kujya gusura iwabo muri Nyaruguru.
Benshi mu bavandimwe ba Clarisse Kayisire'Mukundente' barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho bitangariza abamuzi neza, bamubona mu bikorwa bishyigikira abajenosideri n'abayihakana bakanayipfobya, kandi yarahitanye abo mu muryango we. Ni akamaramaza wa mugani w'abaturanyi b'Abarundi!
Uyu mugore ugira isoni nke, ni umwe mu bakunda kwitabira ibiganiro bya Ingabire Victoire kuri 'Zoom', ndetse akanatangaza ko ashimishwa cyane no kuganira na Ingabire Victoire, ukibaza ikindi azamukomoraho uretse guhakana n gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi uretse ubugome n'uburozi yirirwa atamika Abanyarwanda. Kuba Ingabire Victoire yarabaswe n'ingengabitekerezo ya jenoside, ntibibuza Clarise Kayisire alias Ariane Mukundente, kumubyinirira 'Tantine'.
Ubwo uwitwa René Mugenzi, inkiko zo mu Bwongereza zamukatiraga urumukwiye amaze guhamwa n'ubujura, Clarisse Kayisire yabaye ku isonga mu gukusanya amafaranga yo kwishyura abanyamategeko ba René Mugenzi, atitaye ku kuba uyu Mugenzi nta kindi arisha uretse guharabika uRwanda n'abayobozi barwo, akirirwa akwiza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Clarisse Kayisire ni umufana n'umufatanyabikorwa ukomeye wa Aimable Karasira, uyu utinyuka kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, iyamamazamatwara iboze asangiye n'abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho Karasira afatiwe ngoaryozwe ayo mahano, Clarisse Kayisire yasimbukiye ku isunzu ry'inzu, ateza ubwega avuga ko Karasira ari 'impirimbanyi ya demokarasi n'uburenganzira bwa muntu.'
Hari amakuru yizewe avuga ko Clarise Kayisire ari umwe mu bohererezaga Aimable Karasira amafaranga kugirango akomeze yangize, dore ko ubwo RIB yasakaga urugo rwa Karasira yahasanze akavagari k'amadolari n'andi mafaranga akoreshwa mu mahanga, atashoboye gusobanura inkomoko yayo.
Ikibabaje nyamara, abavandimwe 2 ba Clarisse Kayisire barokotse, ntawavuga ko bihagije n'ubwo birwanaho. Nyamara mushiki wabo ntabareba n'irihumye, ahubwo amafaranga akayihera ababagize imfubyi. Umwe muri bo ubu aba i Kiziguro mu Ntara y'Uburasirazuba, akaba inyangamugayo cyane, ku buryo utamenya ko avukana n'uyu mugore gito. Ni bya bindi bavuga ngo'inda ibyara mweru na muhima'.
Iyo urebye imigirire ya Clarisse Kayisire n'iya musaza we, uhita ubona ari nka Robert Kajuga wari shefu w'Interahamwe zamaze Abatutsi, n'umuvandimwe we Wycliff Kajuga wahizwe n'izo nterahamwe, kubw'amahirwe akazirokoka!!
Rulinda Edmond Michel.
Umusomyi wa Rushyashya.
The post 'Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha ababe kwivana mu bukene n'ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.' â" Umusomyi wa Rushyashya appeared first on RUSHYASHYA.