Kayonza: Ahahoze ibiro by’Akagari hahindutse indiri y’amabandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Kayonza, yasambuwe n’imvura yaguye mu mpera za 2018, kuva icyo gihe ibiro by’Akagari byimuriwe mu yindi nyubako.
Ibi byatumye hahinduka igihuku ku buryo bamwe mu rubyiruko bahanywera ibiyobyabwenge cyangwa abajura bakaba ari ho bihisha nk’uko abaturage babivuga.

Umwe yagize ati “Izi ndabyo zitajya zikatwa zituma hihisha abajura ku mugoroba; ushobora kuhanyura umuntu akakwambura isakoshi akahirukira ukamubura, hashize imyaka myinshi hasambutse ariko ubuyobozi ntabwo bwigeze bushaka gusana iyi nzu.”

Undi muturage yavuze ko muri iyi nzu hirirwa urubyiruko rwinshi bakeka ko banahanywera urumogi. Ati “Njye kumugoroba mpabona urubyiruko rwinshi rw’abasore rushobora no kuba ruhanywera ibiyobyabwenge nta wamenya, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bavugurura iyi nzu hakongera kuba heza ibigunda bakabikuraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yabwiye IGIHE ko kuva aka Kagari kasamburwa n’umuyaga bahise bakimurira ahahoze hakorera Akarere ka Kayonza, avuga ko imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.

Yagize ati “Kari mu two tugiye kubaka, kazubakwa bundi bushya guhera hasi, ingengo y’imari yari itaraboneka ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kazubakwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibijyanye no kuhasukura bagiye kuhitaho kugeza igihe imirimo yo kubaka ibiro by’Akagari gashya izatangirira mu ngengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2021.

Imyaka ibaye itatu ahari ibiro by'Akagari hasambuwe n'imvura
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko buteganya kubaka iyi nzu bundi bushya mu ngengo y'imari y'umwaka utaha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)