Abitangaje nyuma y'aho ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ku gicamunsi, umuyobozi w'amashuri abanza ya Mucucu, Mbarushimana Theophile agonze na moto inzoka y'uruziramire ikavamo ihene yari yamize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline, avuga ko ari ubwa mbere bumvise ko ako gace karimo inzoka zo muri ubwo bwoko.
Avuga ko kuba hari iyahabonetse bishoboka ko hari n'izindi dore ko ako gace kegereye Pariki y'Akagera.
Uwo muyobozi yizeza abaturage ko nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba izo nzoka zabahungabanyiriza umutekano, kuko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo, bityo abaturage barusheho kugira umutekano.
Ati "Nibwo tumenye ko zihari kuko twabonye ikimenyetso ku yabonetse ejo, turiyambaza izindi nzego kugira dushakire hamwe igisubizo ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano."