Kayonza : Umusore wari umunyonzi yishwe n'imbabura yari atetseho imboga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore w'imyaka 35 yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n'imizigo ku igare [abazwi nk'abanyonzi] mu gasantere ka Kabarondo, akaba yaraye atashye nk'uko bisanzwe aho yibanaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ubwo mugenzi we yajyaga kumureba ngo bajye mu kazi, yagiye arakomanga abura umukingurira.

Ngo uyu mugenzi we yakomeje guhamagara ariko ntihagire umwitaba dore ko n'urugi rwari rufungiyemo imbere.

Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo, yavuze ko basanze mu nzu y'uriya nyakwigendera yari yatetse ibiryo ku mbabura isanzwe ikoreshwa n'amashanyarazi n'amakara ku buryo ari iyo ishobora kuba yamuhitanye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma ryo kureba icyamuhitanye mu gihe Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha na rwo rwatangiye iperereza.

Kagabo Jean Paul yagize ati 'Yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.'

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bajyagayo basanze iriya mbabura icyaka ku buryo bakeka ko ari yo yamucuze umwuka ikamuhitana.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-wari-umunyonzi-yishwe-n-imbabura-yari-atetseho-imboga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)