Kayonza: Umusore w’imyaka 35 yapfuye urupfu rudasobanutse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Bitoma mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu ijoro ryakeye ariko bimenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko byamenyekanye ubwo undi munyonzi mugenzi we yajyaga kumukomangira ngo bajye mu kazi agasanga urugi rufungiwemo imbere yahamagara uwo musore ntamwitabe ni ko gushaka abayobozi bo ku Mudugudu bafatanya kwica urugi.

Ati “ Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 35 yatashye rero ku mugoroba ajya guteka kuko aribana asanzwe ari umunyonzi, iwe mu rugo afite imbabura ikoreshwa n’amashanyarazi ubundi ikanajyaho amakara, yatashye rero ateka akinze ku nzu, twasanze umuceri wahiye, yari atetse imboga, uko bigaragara ko ashobora kuba yirambitse akabura umwuka.”

Gitifu Kagabo yavuze ko mu bigaragara iyi mbabura ishobora kuba ariyo yamucuze umwuka ngo kuko basanze yari yirambitse ku buriri imbabura icyaka.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kwirinda gutekera mu nzu bararamo ngo kuko akenshi usanga umwuka ubura aho uca bikaba byateza ibibazo nk’ibyabaye kuri uyu musore.

Ati “ Abantu nibirinde gutekera mu nzu babamo, batekere mu bikoni byabugenewe, ikindi birinde kuzana imbabura mu cyumba bararamo hari ubwo umuntu ashobora kuba yakonje akayijyana mu cyumba, birinde kandi kuryama buji yaka kuko nayo yabakururira ibibazo.”

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)