Kayoza : Inzoka ya karundura yasanzwemo ihene yari imaze kumira bunguri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inzoka ubusanzwe ifite ingano nk'izikunze kugaragara muri film, abazi Film yitwa Anaconda barabyumva cyane.

Iyi nzoka yagonzwe n'Umuturage witwa Mbarushimana Théophile usanzwe ari umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza cya Mucucu, ubwo iyi nzoka yambukiranyaga ishotse nyuma yo kumira iriya hene.

Uyu mugabo na we yabanje kugira igishyika kubera ubunini bw'iyi nzoka ariko abashumba baza kuhagoboka barayikubita ihita ivamo ihene yari imaze kumira.

Umukozi wa Pariki y'Igihugu y'Akagera, akaba n'umwe mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, Ndagijimana Innocent yabwiye IGIHE ko iyi nzoka ari uruziramire.

Yagize ati 'Ni uruziramire, ni inzoka ziba ahantu hashyuha cyane, ahantu hakonja nko mu Majyaruguru ntabwo zikunda kuhaba, kubera ko ahantu hashyuha hakunze kuboneka ibyo kurya byazo nk'udukwavu n'utundi dusimba duto, yamara kuturya ikajya kunywa amazi hafi y'ibiyaga, imigezi n'ibidendezi.'

Ndagijimana yavuze ko muri Pariki y'Akagera kubera ziba zifite umutekano zikunze kuhaba cyane.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri kariya gace, ziri kubaririza niba hari umuturage waba wabuze ihene kugira ngo bamenye nyiri iriya hene bafomoje muri ruriya ruziramire.

Photos : Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayoza-Inzoka-ya-karundura-yasanzwemo-ihene-yari-imaze-kumira-bunguri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)