Kenya: Imvubu yirukanse kuri ba mukerarugendo bari mu mazi irimo Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Dicken Muchena w'imyaka 27 wafashe amashusho y'iyi mvubu iri kubirukaho,yavuze ko we na bagenzi be bari kumwe barokowe n'umuvuduko w'ubwato bwabo.

Iyi mvubu yabirutseho ubwo ubwato bwabo bwari bugeze mu mazi ibamo hanyuma ikura umutwe mu mazi irangije ibirukaho n'ubukana bwinshi ishaka kubahitana.

Dicken yagize ati 'Twari tubizi ko muri ako gace haba imvubu ariyo mpamvu twahagiye dushaka kuzifata amafoto.

Kubeta ko twari tubizi ko ari inyamaswa zica abantu,twirinze kuzegera cyane.Hari imvubu 6 izindi zari mu bindi bice byitaruye ikiyaga.

Ubwo twari dutashye,imvubu yari ifite uburakari bwinshi yaduteye tutazi ho iturutse ariko ifite gahunda yo kutwica.

Ntabwo twari twiteze ibyo bintu kuko bidakunze kubaho.Twagize amahirwe kuko twari dufite ubwato bwihuta.Hashize iminota 4 iri kutwirukaho,ntabwo twongeye kuyibona twahise twirukira ku nkombe.Kwari uguhunga koroshye.'




Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-imvubu-yirukanse-kuri-ba-mukerarugendo-bari-mu-mazi-irimo-imana-ikinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)