Kenya: Umuhanzi wumuherwe Bahati arashinjwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kevin Kioko wamamaye nka Bahati muri muzika, yasohoye indirimbo ayita 'Pete Yangu'. Ni indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Nadia Mukami. Abanyamakuru bo muri Kenya no mu Rwanda bazi kumva neza muzika, bumvise iyi ndirimbo ya Bahati 'Pete Yangu' basanga ifitanye isano n'iy'umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless, 'Peke Yangu' niko gutangira kumushinja ubusambo.


Ibinyamakuru bitandukanye birimmo Chatspotnews na Nairobigossipclub, bivuga ko Bahati atashyizemo ubushishozi ko yazavumburwa mu gihe yafatamo akadiho mu ndirimbo ya Butera Knowless 'Peke Yangu'. Bitangira kumvikana neza neza ko Bahati yibye Butera Knowless iyo indirimbo ye 'Pete Yangu' igeze ku munota umwe n'amasengo 11(1 :11).


Bhati na Nadia bakoranye indirimbo 'Pete Yangu'

Amagambo agize indirimbo z'aba bombi ntabwo ari amwe, ahubwo aho bisa ni uburyo bwo gutwaramo amajwi n'injyana. Muri 'Pete Yangu', Bahati na Nadia baba bashaka kuvuga 'impeta yanjye' mu gihe 'Peke Yangu' ya Butera Knowless  bisobanuye 'Njyewe ubwanjye'.  Kugeza ubu ariko ntacyo Bahati aratangaza kuri ubu bujura ashinjwa bwo kwiba indirimbo y'umuhanzikazi wo mu Rwanda.

Bahati ashyirwa mu bahanzi bakize muri Kenya kuko amakuru avuga ko nibura ashobora kuba atunze Miliyoni 15 z'Amadorali ya Amerika, ubwo ni Miliyari 15 z'Amanyarwanda. Ni we muhanzi wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki wa Gospel muri Kenya, gusa yamaze kuyivamo ajya muri Secular. 


Butera Knowless Â 


Bahati ni umuherwe ugenda mu modoka zihenze akambara n'amasaha ahenze


">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106666/kenya-umuhanzi-wumuherwe-bahati-arashinjwa-kwiba-indirimbo-ya-butera-knowless-azi-ko-bitam-106666.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)