Kigali: Polisi yatangiye guhwitura abakoresha umuhanda ku ngamba zo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu buzamara icyumweru, aho bari kugenzura niba koko abatwaye ibinyabiziga bari kwibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo ko imidoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50%, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko impamvu zo gutegura ubu bukangurambaga ari ukurushaho gushishikariza abakoresha umuhanda guhagurukira icyorezo cya Covid-19 kuko cyongeye gukaza umurego.

Ati “Twayitangiye uyu munsi kandi izakomeza. Twashyizemo imbaraga kugira ngo abakoresha umuhanda bongere kwibuka ko ari inshingano zabo gukomeza kubahiriza ibyemezo n’ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

“Tumaze igihe ku mihanda, aho duhagaze tubona ko abantu batabyubahiriza ugasanga abagenzi ntabwo bambaye neza udupfukamunwa, abandi batatwambaye niyo mpamvu twavuze ngo reka dutangize izi nyigisho zijyanirane n’ibihano basanzwe babona noneho turebe ko abantu bose babyubahiriza.”

ACP Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko ari inshingano zabo kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kwibutsa abo batwaye kukambara neza, kuko iyo basanze utwawe atakambaye bibazwa umuyobozi w’ikinyabiziga.

Ubu bukangurambaga bukorwa abapolisi bahagarika imodoka yaba itwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa iz’abantu ku giti cyabo, moto, bakabaza abashoferi niba bafite umuti wo gukaraba intoki ndetse niba bibuka n’amabwiriza mashya abemerera gutwara abantu muri ibi bihe.

Abashoferi bibutswa ko aribo bayobozi b’abo batwaye bityo ko bakwiye kubakebura mu gihe babona batangiye kurenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Abakoresha umuhanda nabo bagaragaje ko ubu bukangurambaga ari igikorwa cyiza cyagakwiye gushyirwamo imbaraga.

Mutungirehe Jean de Dieu yagize ati “Ibi ni byiza, biratwereka ko noneho tutari twenyine muri uru rugamba. Dukeneye kubanza guhwiturwa binyuze muri iki gikorwa, urabona ko batari guhita bahana ahubwo bari muri gahunda yo kutwigisha. Ni ibintu twari tusanzwe dukora ariko iyo bongeye kutwibutsa gutya bituma natwe turushaho kubyubahiriza.”

Umwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto, Gatete Didace yavuze ko abona n’abari baradohotse bari kwisubiraho nyuma yo kubona polisi yahagurukiye kwigisha.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, buje nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda cyongeye gukaza umurengo by’umwihariko.

Abatwaye ibinyabiziga bari kwibutswa ko ari inshingano zabo kubwira abo batwaye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Muri ubu bukangurambaga bari kwibutsa n'abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
N'abari mu modoka zabo bari kwigishwa
ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda basa n'abari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)