Kigali: Polisi yataye muri yombi abantu 4 bacuruzaga amavuta yangiza uruhu n' uwayakwirakwizaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena  abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha(ASOC) bafashe uwitwa Rwabuhungu Jean Pierre, Bizimana Janvier, Habimana Pascal na Ndacyayisenga Jean Pierre. Aba bafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Rwabuhungu Jean Pierre yafatanwe amacupa 84, afatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama,  Habimana Pascal yafatanwe amacupa 30, afatirwa mu  Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi  nka Rwarutabura, Ndacyayisenga Jean Pierre yafatanwe amacupa 73, yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza afatanwa amacupa 73 naho Bizimana Janvier we yari ashinzwe kuyakwirakwiza mu bakiriya,  yafashwe ayashyiriye  Ndacyayisenga Jean Pierre. Bizimana aremera ko yatangiye  gukwirakwiza aya mavuta mbere y'icyorezo cya COVID-19  ngo  yayahabwaga  n'abantu baturukaga mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati' Nari maze igihe kinini nkwirakwiza aya mavuta muri Kigali, abapolisi bamfashe nyashyiriye Ndacyayisenga nawe ari hano yarafashwe nari maze kuyaha abantu 6. Nabitangiye mbere ya COVID-19 , nyuma mu bihe bya Korona  hari umuntu ukorera i Nyamirambo wayampaga nkayakwirakwiza.'

Bizimana yakomeje akangurira bagenzi  be bagera muri batatu bafatanyaga umurimo wo gukwirakwiza ayo mavuta kubireka kuko nta nyungu zirimo uretse gufungwa. Yavuze ko agize amahirwe akababarirwa yashaka indi mirimo akora yemewe n'amategeko ibyo gukwirakwiza amavuta atemewe akabireka.

Ndacyayisenga na Habimana bemeye ko koko amavuta bafatanwe na Polisi y'u Rwanda bayahabwaga na Bizimana. Bavuze ko  bari bamaze amezi ane bamenye ko ayo mavuta atemewe bakaba ngo bari bategereje ko ayo bafite ashira bakabireka.

Rwabuhungu  we yafatiwe mu Karere ka Kicuro mu Murenge wa Kigarama, yavuze ko  amavuta yayahabwaga n'abantu bagenda bayacuruza(bayazunguza). Yavuze ko yari abizi ko atemewe ariko ngo bari baramubwiye ko yunguka.

Ati' Bari baranshutse ko arimo amafaranga ariko nari mbizi ko atemewe, nari maze amezi atatu nyacuruza. Ubu ndagira inama abantu ko aya mavuta nta nyungu agira ahubwo yangiza uruhu rw'abantu bayisiga, ndagira inama undi wese uyacuruza ko yabireka.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko  bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ku bufatanye n'abaturage byo kurwanya ariya  mavuta atemewe mu Rwanda kubera ibinyabutabire biyabamo bigira ingaruka ku buzima bw'abantu bayisiga.

Ati' Uriya  Bizimana yari amaze igihe kinini ari umwe muri babandi bagenda bayakwirakwiza bayatwara mu bikapu. Yafashwe ayashyiriye abakiriya be ndetse bamwe muri bo nabo bafashwe aribo Ndacyayisenga na  Habimana. Icyo nongera  gukangurira abacuruza n'abakwirakwiza ariya mavuta ni ukubireka kuko bazajya bafatwa babihanirwe kandi bitume  n'ubundi bucuruzi bakoraga buhomba.'

Yashimiye abaturage barimo kugira uruhare mu gufasha Polisi mu gutahura abacuruza ariya mavuta, yongeye kwibutsa abantu bagifite ingeso yo kwisiga ariya mavuta kubicikaho kuko barimo kwangiza ubuzima bwabo.

Ati' Ariya mavuta  azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/27/kigali-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-4-bacuruzaga-amavuta-yangiza-uruhu-n-uwayakwirakwizaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)