Umukobwa w'imyaka 17 y'amavuta uvuka mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro twahimbye izina rya Gakumi,yemeza ko  kubera irari ry'utuntu twahato na hato yatewe inda ashukishijwe isambuza ebyiri  zizwi ku izina ry'ibiraha.
Inkuru dukesha IGIHE uyu mukobwa yagiranye ikiganiro yemeje ko yatewe inda afite imyaka 15 ashukishijwe isambusa z'ibiraha n'umuhungu w'imyaka 17 bari bamaze igihe gito bakundana,uyu mukobwa yemeza ko kugira irari ry'utuntu dutandukanye aribyo byatumye atwara inda imburagihe.
Ati 'Ntakubeshye ni irari ryatumye nterwa inda kuko uwo musore buri gihe iyo yashakaga ko njya kumureba yambazaga ngo antegurire iki?Nkamubwira ko nshaka isambusa z'ibiraha noneho nawe arabimenyera ko nzikunda yaba anshaka akambwira ngo yaziguze kandi nintinda ziri buhore nkahita njyayo vuba vuba.'
Yakomeje avuga ko ubwo uwo musore yamuteraga inda,yari yamuguriye isambusa ebyeri z'ibiraha z'amafaranga 100 Frw ndetse ko atahise abimenya ahubwo nyina ariwe wabiketse nyuma yo kubona atacyimwaka Cotex,ahita amujyana kwa muganga basanga yarasamye.
Ati'Nari nkiri muto ni yo mpamvu ntahise menya ko nasamye ahubwo mama yaratekaga agahita abona ndarutse biba ngombwa ko anjyana kwa muganga nibwo basanze narasamye.'Yongeyeho ko nyina akimenya ko yasamye yamubajije uwamuteye inda aramubwira ariko bagiye kumureba basanga yarimutse ku buryo kugeza ubu batari bongera kubonana na rimwe.
Mama w'umukobwa avuga ko ahangayishijwe n'ubuzima bw'umwana we umaze kugira imyaka ibiri bitewe n'uko agorwa no kumubonera icyo kurya kubera ko avuka mu muryango utifashije.yasoje avuga ko ahorana intimba ku mutima we y'uko umwana we atazamenya se n'uburyo iwabo bahora bamubwira ko yabazaniye ikinyendaro aboneraho kugira inama abandi bana b'abakobwa yo kutagira irari ry'ibisi kugirango ngo nabo batazahura n'ibyago nk'ibyo yahuye nabyo .