Bamaze igihe bavugwa mu rukundo ndetse bombi bakunze kubigarukaho byeruye banabigaragaza mu mafoto ndetse n'ubutumwa bakundaga kubwirana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2021 hari tariki 28, Kimenyi Yves yari yateye ivi yambika impeta Miss Muyango amusaba ko bazabana nk'umugore n'umugabo ndetse undi arabimwemerera.
Iki gikorwa gisanzwe gikurikirwa n'indi mihango iganisha umusore n'inkumi gushyingiranwa, gusa kuva icyo gihe nta bindi byigeze bivugwa.
Ubu hari amakuru yizewe avuga ko Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, yitegura kwibaruka imfura kandi ko ari urubuto rw'urukundo rwe na Kimenyi Yves.
Umwe mu nshuti za hafi z'aba bombi, yabwiye Ikinyamakuru HOSE ko 'Muyango rwose aratwite ndetse n'inda ye ubu imaze kuba nkuru, maze iminsi mbizi.'
Hari amakuru yakunze kuvugwa ko aba bombi n'ubundi babana mu nzu imwe gusa bo ntibakunze kubyerura ariko mu minsi ishize byavuzwe ko hari igikorwa cy'ubucuruzi bahuriyeho.
UKWEZI.RW