'King mu batunzi' nayishyuriwe na Riderman! M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impano y'umuntu ni ikintu gikomeye yewe n'abatunzi bakomeye muri iyi minsi usanga ubutunzi bwabo bushingiye ku bwenge kamere. Mu Rwanda naho ni hamwe mu hamaze kugera ku rundi rwego mu bijyanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere w'ubwenge.

Uyu munsi INYARWANDA yaganiye n'abagize umuryango mugari w'abakinnyi ba filime, abanyamuziki n'abanyamideli, dutangarizwa byinshi n'umubyeyi w'abagize uyu muryango uzwi nka Mama Teta ari kumwe n'imfura ye yumuraperi n'umukinnyi wa filimi Prince Kelvin Montana.Umuraperi n'umukinnyi wa filimi Prince Kelvin Montana n'umubyeyi we Mama Teta akaba na nyiri Teta TV inyuraho Kanyota Series.

Batangira bavuga ku mavu n'amavuko y'uyu muryango aho bavuze ko byatangiye babona bafite impano yo kuririmba. Nyamara bikaza kugenda byaguka buri umwe yisobanukiwe bagasanga hari n'abafite impano yo gukina filime.

Umubyeyi wabo (nyina) ubashyigikira akababa hafi ndetse akanabafasha gukina filime n'ibindi byose avuga ko kuri ubu muri filime bari kwibanda ku bibera mu cyaro. Ati 'Hari ibintu byinshi byo mu cyaro abantu bagiye bibagirwa tudashaka ko bicika ahubwo abantu bakwiye kuzirikana kuko twese niho tuva."

Mama Teta afite gahunda yo kuzamura impano y'abagize umuryango w'aba Kelvins umukomokaho no gukomeza urugendo yatangiye rwo gufasha abana bishora mu ngeso mbi kubera gutereranwa n'ababyeyi.

Akomeza avuga ko bifuje kugaruka ku bibera mu cyaro kuko benshi mu bakora filime mu Rwanda bibanda ku buzima bwo mu mujyi, nyamara mu cyaro naho hari ibihabera kandi bikwiye kumenyekana. Prince Kelvin Montana nawe akomoza ku mpamvu yatumye bahitamo kwita filime yabo Kanyota. Ati 'Twayitiriye umwe mu bakinnyi ba filime zacu witwa Kanyota nawe izina yaryiswe n'umwanditsi wacu witwa Brighton.'

Prince Kelvin Montana mu busanzwe akaba ari umuraperi umaze igihe kitari gito mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo iyitwa 'Ako Mana' yashimiwe kuva mu ikorwa ryayo kugeza igiye hanze bigizwemo uruhare n'umunyamakuru Irene Murindahabi.Akaba yaranashyize hanze indirimbo yishyuriwe na Riderman nyuma y'uko ashimye impano ye ati 'Indirimbo yitwa King mu batunzi nayishyuriwe na Riderman kubera yishimiye impano yanjye.'

Mu kiganiro na 'Mama' w'aba banyempano banyuranye yagarutse ku rugendo yatangiye rwo guhumuriza no kuganiriza abana b'abakobwa bishoye mu ngeso mbi ahanini bitewe no gutereranwa n'umuryango bakabura abo bita ba Mama na ba Papa kandi bahari.

Ati 'Nagiye ahantu ngiye gushaka ahantu heza twakinira filime mbona abana bari kurwana mbajije impamvu batabakiza babwira ko bitakunda. Nibaza impamvu nk'umubyeyi nshaka uko mbegera bambwira ukuntu batangiye ubusambanyi bafite imyaka icumi".

"Nyuma mbagira inama y'uburyo bw'imibereho nyuma yo kumva ikibazo bafite gikomoka ku gutereranwa n'imiryango yabo. Ubu nabafashije kubona aho baba kandi baratuje ubona ko bafite icyerecyezo. Ni urugendo rutoroshye ariko nzakomeza kuko haracyari benshi bakeneye uwo bita Mama na Papa.'

Kelvin akomeza avuga we ko n'ubwo byatangiye bisa n'ibikomeye cyane ariko kuri ubu bigenda byoroha kubera kugenda bamenyana n'abantu banyuranye bamenyerewe mu myidagaduro, ibintu bituma akazi kabo n'icyo  bifuza kugeraho mu myidagaduro na filimi barushaho kugenda bacyegera.

Wabakurikira unyuze kuri Youtube kuri Channel yabo yitwa Teta TV inyuraho filime yabo y'uruherekane yitwa Kanyota. Kimwe no ku mbuga nkoranyamba zabo zirimo iz'aba Kelvins banyuranye barimo Prince Kelvin Montana, Teta Kelvin, Eden Kelvin, Manzi Rona Kelvin, Firstman Billionaire Kelvin n'abandi, kimwe no kuyitwa Teta

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURYANGO W'ABA KELVINS BAFITE FILIMI Y'URUHERERKANE YITWA KANYOTA


KANDA HANO UREBE UNUMVE KING MU BATUNZI YA PRINCE KELVINS

">

KANDA HANO UREBE KANYOTA SERIES N'IBIGANIRO BINYURANYE BYA KELVINS BICA KURI TETA TV

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106175/king-mu-batunzi-nayishyuriwe-na-riderman-menya-byinshi-ku-muryango-waba-kelvins-barimo-aba-106175.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)