Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, Dr Christopher Kayumba uherutse no kwinjira muri Politiki akaba yaranashinze ishyaka RPD [ritaremerwa mu Rwanda].
Iri shyaka rinamaze iminsi rinatanga ibitekerezo, ryatangaje ko ryifuza ko Umurango wa FPR-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda ko waganira n'abatavuga rumwe na wo ku bijyanye n'imyenda Igihugu cy'u Rwanda gifitiye amahanga.
Iri shyaka kandi ryifuza FPR-Inkotanyi iganira n'abatavuga rumwe na yo ku bijyanye n'icyakorwa kugira ngo ubukungu bw'u Rwanda buzahuke kuko bwaguye ku gipimo kiri hejuru ndetse n'ubukene bukaba bukomeje kuzamuka ndetse n'ubushomeri bukaba bwarazamutse.
Dr Kayumba Christopher avuga kandi ko uretse n'ibyo, n'ibiciro ku masoko byatumbagiye ndetse n'abaturage batari bacye batabasha kubona ubushobozi bwo kugura ibibatunga.
Agaruka ku kuba ubukungu bw'u Rwanda bwaguye, akavuga ko ikibigaragaza cya mbere ari ukuba umusaruro mbumbe w'Igihugu wagabanutse cyane cyane kuva mu mwaka wa 2019.
Ati 'Ku buryo Banki y'Isi yavuze ko ubukungu bwagabanutseho 16%. Ibyo ni ibintu bidasanzwe kuko ahandi hari aho usanga umusaruro mbumbe w'Igihugu wiyongeraho 1%, twebwe wiyongeragaho 7% cyangwa 6% noneho kuba waraguye 16% hagati ya 2020 na 2021, icyo ni igipimo ureberaho.'
Avuga kandi ko kuva muri 2019 ideni u Rwanda rufitiye amahanga ryavuye kuri 58,1% ubu rikaba rigeze kuri 76,2% ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'Igihugu.
Ati 'Ntabwo bisanzwe kuko abahanga bavuga ko iyo urengeje 50% by'umusaruro mbumbe w'Igihugu ari ideni ufite amahanga. Iyo ni crise (ihungabana ry'ubukungu).'
Dr Kayumba avuga ko bitumvikana kuba inguzanyo u Rwanda rwaka amahanga zaratumbagiye kuri iki kigero ariko ubukene bukaba bwariyongere.
Avuga ko Banki y'Isi yerekanye ko uyu mwaka ubukene bwiyongereyeho 5,1%. Ati 'ni ukuvuga ko Abanyarwanda ibihumbi 550 bagiye mu bukene kandi batari baburimo. None izo nguzanyo zirajya he ? Abantu barakena kandi mwiguriza ? Muyashyira he.'
KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW