Ku nshuro ya 3 APR FC yongeye kwifuza Mugisha Gilbert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugsiha Gilbert uri ku musozo w'amasezerano ye muri Rayon Sports, nta gihindutse ashobora gusinyira ikipe ya APR FC imaze igihe imwifuza.

Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, umutoza Adil yasabye ko bamumuzanira akaza gusimbura Byiringiro Lague wamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Si ku nshuro ya mbere iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yifuje uyu mukinnyi, kuko ni ku nshuro ya gatatu.

Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2019-2020 utangira, iyi kipe yaramwifuje ndetse bagirana n'ibiganiro, gusa biza kurangira yongereye amasezerano muri Rayon Sports.

Nyuma yaje kubwira ISIMBI ko byatewe n'uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ahitamo gukomezanya nayo.

Yagize ati'burya akazi ni akazi, byaravuzwe kandi nibyo, APR FC twaravuganye ariko ni nako na Rayon Sports twavuganaga, byarangiye nongereye amasezerano muri Rayon Sports kuko n'ubundi umwaka wari wabanje nari nigaragarijemo.'

Akomeza avuga ko byatewe n'uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ndetse n'umutoza amwereka ko amufitiye icyizere.

'Rayon Sports twaravuganye impa ibyo nifuzaga kandi bampa n'icyizere, kandi iyo ufite icyizere waraganiriye n'umutoza akakwereka ko agukenye ntacyari kumbuza, gusa APR FC na Rayon Sports ni amakipe meza buri mukinnyi aba yifuza gukinira.'

Mu mpeshyi y'umwaka ushize iyi kipe nabwo yongeye kumwifuza ariko nabwo biranga kuko yari agifite amasezerano y'umwaka umwe wa Rayon Sports arimo gusoza.

Mugisha Gilbert ashobora kwerekeza muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-nshuro-ya-3-apr-fc-yongeye-kwifuza-mugisha-gilbert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)