Ku nshuro ya Kabiri Kevin Monnet-Paquet yanze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha Football365 Afrique, avuga ko kuva uyu mukinnyi yasohoka ku rutonde rw'Amavubi Mashami Vincent yitabaje ku mikino ibiri ya gicuti na Central Africa, ahamagarwa n'abayobozi b'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ndetse n'umutoza Mashami, ariko ntiyitabe telephone cyangwa ngo asubize ubutumwa.

Si ubwa mbere uyu rutahizamu ufite umubyeyi w'umunyarwanda yanze kwitabira ubutumire bw'Amavubi, kubera ko ubwo ikipe y'igihugu yakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, nabwo yitabajwe ariko yanga kwitabira ubutumire.

Kevin Monnet Paquet yamaze gutandukana n'ikipe ya St Etienne yo mu Bufaransa yakiniraga, kuri ubu akaba nta yindi kipe arabona azakinira umwaka utaha.

Paquet w'imyaka 32 y'amavuko, avuka kuri Nyina w'umunyarwanda naho Se akaba umufaransa. Uyu mukinnyi yasabwe kenshi gukinira Amavubi, ariko yaryumyeho yanze kwitabira ubutumire ndetse ntacyo aba ashaka no gutangaza ku bijyanye no gukinira Amavubi.

Uyu mukinnyi ari ku rutonde rwa 34 Mashami yitabaje ku mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Central Africa, aho umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena, mu gihe undi wa kabiri uzakinwa tariki ya 06 Kamena 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi mikino izakinwa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi izakinwa muri Nzeri, Ukwakira, ndetse n'Ugushyingo 2021.

Ku nshuro ya kabiri Kevin Monnet Paquet yanze kwitabira ubutumire bw'Amavubi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106234/ku-nshuro-ya-kabiri-kevin-monnet-paquet-yanze-kwitabira-ubutumire-bwamavubi-106234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)