Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo Umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative wahuguraga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini bo mu Karere ka Kicukiro ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yavuze ko gukorana n’abanyamadini mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitezweho umusaruro kuko bumvwa cyane n’abayoboke babo kurusha abandi bose.
Ati “Ikintu kijyanye no kurwanya ihohoterwa gikwiriye kuba nk’insanganyamatsiko mu nyigisho zabo za buri munsi aho bateraniye ku Cyumweru, ku wa Gatandatu, ku wa Gatanu kikavugwa kandi bakagira uruhare rwo kumanuka bakaganira ku ihohoterwa kuko abenshi bararihisha. Umugore baramukubita mwahura mu gitondo ati nasekuye inkingi, mwahura ijisho ryabyimbye ati naguye.”
“Niba imvura igwa umuntu akagenda yitwikiriye urukoma, akajya mu rusengero ajyanye amaturo akayatanga ntawe umwirutse inyuma, ni ukuvuga ngo n’icyo bababwira cyose bacyumva.”
Pasiteri Mukiza Joas wo mu Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Kicukiro, yavuze ko na we yavuze ko amadini afite uruhjare runini mu guhashya ihohoterwa rikorerwa mu muryango n’irishingiye ku gitsina.
Ati “Twibwira ko iri hohoterwa turirwanyije rishobora gucika cyane cyane twifashishije abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere. Abo twita abanyamdini ni bo baturage b’iki gihugu, nidufatanya rero tuzagerageza kubungabunga umuryango Nyarwanda.”
Pasiteri Mukankumburwa Angelique wo muri EPR, Paruwasi ya Kanombe yavuze ko amadini akwiriye kongera imbaraga mu nyigisho zihabwa abangavu, kugira ngo bamenye uko bitwara mu gihe hagize ushaka kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Mu bigaragara hari uruhare rureba Abanyarwanda twese ari narwo rukomeye kuko Leta yo ibikoraho buri munsi ishakisha icyatuma ihohoterwa rihagarara, navuga ko uruhare runini rufite umuryango. Abana bageze mu bwangavu nabo bakwiriye guhabwa inyigisho zo kwirinda kugira ngo batagwa mu ihohoterwa.”
Rwanda Religious Leaders Initiative imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyamadini kugira uruhare rufatika mu gukoresha umwanya bafite mu gufasha Leta guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.