Kuki bisigaye ari ihurizo kumenya ukijijwe n'udakijijwe muri iki gihe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba byaba bifitanye isano n'ibimenyetso by'iminsi y'imperuka nta wabihamya nubwo utapfa kubishidikanyaho, aho kubona imbuto z'Umwuka wera kubitirirwa izina rya Yesu atari benshi. Uko bisa kose ubona abakristo barushaho kwiyongera mu mibare, ariko kandi niba abantu bagwiza ubukiristo ntibagwize imbuto, byaba bibabaje.

Hari n'uwo ubwira uti 'runaka arakijijwe, ati yewe byihorere kuko muri iki gihe kumenya ukijijwe n'udakijijwe byabaye ihurizo.' Icyakora na none bibaye ari uku bimeze, byaba biteye isoni.

Ubwo ikibazo nk'iki cyazamukaga mu mitima y'intumwa, Yesu yarababwiye ati 'Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.' Matayo 7:17

Iyo ugenda hirya no hino ushobora gusanga umuntu akakubwira ati 'ubu njye narakijijwe', wabana na we igihe bikakunezeza kuko akwereye imbuto nziza mu buzima mwabanyemo. Hari n'undi ushobora kubikubwira ukumva ni byiza ariko mukanya gato yakwereka indi sura ukayoberwa ibibaye.

Mu minsi yanone usanga abakijijwe n'abadakijijwe bakubwira ko kumenya umuntu ukijijwe n'udakijijwe bibabera ihurizo, aho usanga umuntu wakabaye ikitegererezo akora ibihabanye n'ibyo avuga. Bibiliya ibisobanura igira iti 'muzabamenyera ku mbuto zabo.''

Mbese burya imbuto wera zigaragaza uwo uri we, ntabwo watera urubuto rw'indimu ngo nirujya kwera rwere avoka, ibyo ntabwo bibaho ahubwo indimu ubwayo yera indimu hanyuma na avoka ikera indi avoka.

Byumvikane ko imbuto wera ari nako uri, iyo umukristo akijijwe by'ukuri kamere ya kera ntabwo iba ikimugenga ahubwo we aba ayigenga. Iyi niyo mpamvu imbuto wera ari ikintu ugomba guhereza agaciro. Nawe ubwawe ushobora kumenya niba ukijijwe cyangwa se niba utarakizwa kuko mu bintu bidashobora kukubeshya, ni umutima wawe.

Imbuto z'umwuka wera nicyo gipimo cyonyine gipima 'Ubukirisito' bw'umuntu. Abantu bamenyereye kuvuga ko nta gipimo cy'ubukristo ariko aba ari uburyo bwo kwihagararaho no kubeshya kuko imbuto z'umwuka wera nizo gipimo. Ibi Yesu yabibwiye abigishwa be ubwo yababwiraga ati 'Bazabamenyera ku imbuto zanyu...'.

Ntabwo ubukristo ushobora kubupimira mu ndwara wakijije cyangwa mu masengesho wasenze kuko ibyo hari igihe bigeramo ntibigire agaciro abantu bagasigara bareba ukuntu wowe umeze cyangwa uko witwara.

Kwera imbuto ni urugendo. Uzitegereze igiti cyose cyera imbuto uko bigenda, habanza indabo nyuma hakazagenda habaho impinduka zitandukanye kugeza ubwo hazaboneka imbuto nzima zuzuye zishobora gukoreshwa.

N'umukristo niko akwiriye kwera imbuto muri ubu buryo. Uko wari umeze ejo ntibigomba gusa n'uko uzaba usa ejo hazaza, ahubwo ugomba kuba wahindutse wabaye mushya.

Benshi mu bo mubana baba bategereje kureba ko bakubonaho za mbuto, iyo rero ntazo babonye ni ha handi wumva umuntu avuze ati 'aho gukizwa nka kanaka nabireka'. Bivuze ngo ntacyo uba umurusha nubwo wowe uba witwa ko ukijijwe nyamara sibyo kuko nta mbuto uba ugaragaza.

Biradukwiriye ko niba twemeza ko dukijijwe tugenzura n'imbuto twera mubo tubana ndetse no mubyo dukora kugira ngo ntitwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo duhinduke rwose tugize imitima mishya kugira ngo tumenye neza icyo Uwiteka Imana yacu idushakaho muri iki gihe. Gukizwa k'umuntu ni ibikorwa

Yanditswe na Urinzwenimana Mike



Source : https://agakiza.org/Kuki-bisigaye-ari-ihurizo-kumenya-ukijijwe-n-udakijijwe-muri-iki-gihe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)