Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe shampiyona yabaye isubitswe kugira ngo ikipe y'igihugu ikine imikino wa gicuti, ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura shampiyona, ikaba igomba gukina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports mu rwego rwo kunoza no guhuza imyiteguro ya shampiyona.

Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatandatu na Kiyovu Sports ku kibuga cya Shyorongi nyuma y'uko isubukuye imyitozo kuwa Gatatu nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ine umutoza Adil yari yahaye abasore be.

Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona aho izasubukurwa tariki 10 Kamena aho izakirwa na Bugesera FC ku kibuga cya Bugesera.

The post Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kuri-uyu-wa-gatandatu-mu-mukino-wa-gishuti-ikipe-ya-apr-fc-irakira-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuri-uyu-wa-gatandatu-mu-mukino-wa-gishuti-ikipe-ya-apr-fc-irakira-kiyovu-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)