Kuzibukira akanyafu, gukongeza ubuzongwe! -

webrwanda
0

Si ngombwa ko twemeranya ku gitekerezo gikubiye muri iyi nyandiko, ariko ni ngombwa ko twakwemeranya ko igihe kigeze cyangwa se turi mu bukererwe kugira ngo uburere bw’abato bushakirwe ireme ry’umwimerere – niba twese turerera u Rwanda nk’ingobyi iduhetse.

Imyaka 11 igiye gushira uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, Dr. Harebamungu Mathias agiye kuri rimwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Ngoma, amena telefone z’abanyeshuri zari zarafatiriwe kuko byari bibujijwe kuzikoresha ku ishuri. Ntibyavuzweho rumwe!

Mu kwezi kwa mbere kwa 2020 Abanyeshuri 37 bari birukanywe kuri Butare Catholique kubera imyifatire idahwitse, baje gushakirwa andi mashuri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabyo ntibyavugwaho rumwe. Muri aba banyeshuri b’ingeso zidakwiye harimo uwari wakubise umwarimu urushyi nyuma yo gukerererwa.

Mu Karere ka Kayonza uyu mwaka turimo mu kwezi kwa kane, umukobwa w’imyaka 12, ababyeyi bamunyujijeho akanyafu kuko yari yateye amabuye mugenzi we ahera ko yimanika ariyahura. Nabyo ntibyavuzweho rumwe!

Sinshaka gusubira ku mpaka zatejwe n’imyifatire idahwitse y’abanyeshuri bo mu karere ka Ruhango mu minsi yashize, cyangwa se abanyeshuri bo ku Kabusunzu mu mujyi wa Kigali. Ni agahomamunwa!

Ingero ni nyinshi umuntu yatanga zerekana ugutezuka no kudohoka k’urubyiruko rukiri ruto ku bunoge bw’imyifatire. Ahanini biterwa n’ingeso nyinshi ziba zitarakosowe zikiri nto, zikagenda zikurana na ba nyirazo kandi nyamara igiti kigororwa kikiri gito. Uko byagenda kose hari aho kugorora bigoranira. Uwakoma urusyo yakoma n’ingasire mu gushaka nyirabayazana w’uku kuzamba k’uburezi.

Abagorozi bo baba ari shyashya? Abashinzwe imyigire n’imyigishirize babifiteho ubumenyi kundusha, ariko ntibyambuza kwifashisha urugero nibura rumwe rwerekana uko bamwe muri abo bagorozi babigenje mu kugorora ibiti bashinzwe, byaba ibito n’ibikuru kandi byaragororotse. Gusa, aho kugondamisha imihoro yari kuzagorora ibindi, ibyabaga byanze barabikondaga, ibindi bakabitutira!

Zaza nziza

Tariki ya 3 Kamena, Kiliziya Gatolika yizihije umuhire wayo Mutagatifu Kizito. Iseminari y’i Zaza yitiriwe Mutagatifu Kizito imaze imyaka 53 ishinzwe. Ndi umwe mu bayirerewemo nanjye. Sinakikomanga mu gituza ngo mvuge ko ndi ntamakemwa, ariko ntacyo iyi Seminari nto itakoze ngo izibe utwengehu tw’abana bayo twashoboraga kwinjiza umwanda mu mitekerereze n’imyitwarire yabo. Utwakingutse ku ngufu, ni ikosa ryabazwa nyir’ubwite.

Iseminari y’i Zaza abayizemo bayita urugo, ntibayita ishuri. Ubwo amavuta y’umunsi mukuru atabashiraho, reka ariyo nifashisha mvuga uko ireme ry’imirerere ryakabaye rigenda n’ubwo hari izindi ngo n’amashuri hirya no hino arera neza. Abanyeshuri twitwaga abana, abapadiri bo basanzwe ari ababyeyi uhereye no ku bisobanuro by’inyito yabo naho abarimu ni abarimu nk’ibisanzwe. Tukababonamo bose igitsure twabonaga n’ubundi mu babyeyi b’umubiri twabaga twasize ku ivuko, rimwe na rimwe igitsure cyo mu iseminari kikaba kirura kurusha icyo kindi. Ndibanda ku maturufu Manini yagiye atuma abana banyuze imbere y’aba babyeyi baba abo baribo, abenshi bakaba baribarutse abangana ubu n’uko bo banganaga bakihiga.

Uburere no guhana ni kimwe mu bifasha ngo umwana agororoke akiri muto

Kugira ngo uru rugo rw’i Zaza rutorora ibizongwe, habaga ingingo eshatu nyamukuru abayobozi bamanikaga mu bushorishori bw’imitekerereze ya buri mwana ukiza kuhiga. Zari “3 S” – Sante, Science, Sainteté. Ni ukuvuga Ubuzima, Amasomo, Ubunyuramana! Umuseminari mwiza yagombaga kuba afite ubuzima bwiza, ari naryo shingiro rya “Roho Nzima mu Mubiri Muzima” mujya mwumva. Umuseminari wese yagombaga gukora siporo kugira ngo ingingo ze zibemo ubugingo; Umuseminari yagombaga kuba akunda kumenya, akamenya ko kwicara ku ntebe kwiga ari ihame.

N’ubwo kunyura Imana bigoye, Umuseminari wese yagombaga guharanira kuyimenya no kuyikunda kurusha ejo hashize, akayoboka inzira zose zaciwe kugira ngo agire aho ajya.

Ubwubahane ni ingenzi mu buzima, kuko ubuzima bushingira ku bidukikije harimo na sosiyete tubamo. Iyo utubaha abantu ntiwakubaha Imana kandi utubaha mugenzi wawe ntiwakubaha umuyobozi wawe, ntiwakubaha n’ubuyobozi; bityo ntiwaba wiyubaha kandi mu iseminari kutiyubaha kirazira. Umwana wiga mu mwaka wa mbere yagombaga (by’itegeko) kubaha abandi bose biga mu mashuri yo hejuru ye. Nibo (abiga mu wa mbere) bozaga ibyombo abandi bose baririyeho. Mu kubishyura icyo cyubahiro, nta yindi mirimo igoye bakoraga…

Izurashusho: Ibihano si impanuka

Buri wese mbere yo kujya kurererwa muri uru rugo yabanzaga gutegurwa. Agategurwa ataroherezwa na Paruwasi ye, kuko n’iyo wananiranaga ntibari bukoherereze umubyeyi wawe ako kanya ahubwo babanzaga kukoherereza Umupadiri wabaga waraguhaye uburenganzira ngo ujye mu iseminari, nawe akabona kugushyikiriza iwanyu. Baguhanaga bya kivandimwe na kibyeyi ariko watsimbarara ku byaha byawe, bakaguhana bihanukiriye kugira ngo hatazagira n’undi ubikinisha.

Guhana umunyamakosa ni ibisanzwe niyo mpamvu n’ibihugu bigira amagereza! Muri uru rugo bateguraga abarubamo bihagije, kuko ku nkuta z’ahahurirwaga na benshi habaga hamanitse inyibutsanyigisho nyinshi, ariko itava mu mitwe ya benshi ni “Qui Bene Amat Bene Castigat” bivuga “Ukunda neza, ahana neza” cyangwa se “Uwo ukunda, umuhana binoze” – mu nyungu z’ukundwa.

Wabaga warahanuwe, uzi amabwiriza ngenderwaho, icyo wateganya kuzakurayo n’icyo iseminari ubwayo ikwitezeho! Wageraga muri uru rugo rw’i Zaza bakaguha ibere, ukonka politiki y’ikinyabupfura, ukayonka kugeza ikugeze mu misokoro. Mu mafaranga make wishyuraga y’ishuri, habaga harimo ayagenewe ikinyabupfura kuko bashoboraga kuguramo udukaye duto twinshi twose wakenera igihe cyose babaga bakeneye kugira ikosa bakwandikira. Bararikwandikiraga bikajyana no kugukata amanota y’ikinyabupfura. Wabaga ufite 40 umwaka ugitangira, umwaka washira warakuweho 20, nta zindi mpaka, kabaga kabaye! Wohererezwaga Paruwasi waturutsemo, nabo bakakugeza ku mubyeyi wawe, bagashaka ahandi bajya kukurereshereza.

Impamvu ingana ururo: babaga baraguhaye impanuro zose zishoboka kugira ngo bagusindagize ugeraneyo n’abandi bana. Nta bihano baguhaga bikugwiririye cyangwa se ngo byitwe ko waguye mu ikosa ku bw’impanuka. Impanuka zabaga muri uru rugo ni izi twese tuzi, umuntu yitura hasi agakomereka, kandi nabyo byari byarashakiwe umuti kuko habaga ivuriro rito (infirmerie interne).

Urugero rwa Sabizeze: Nta muntu witwaga atyo muri uru rugo, ariko reka tuvuge ko yirukanwe ku munsi wa kabiri ageze mu iseminari. Yazize iki?

Sabizeze yararyamiriye akerererwa kujya mu Misa ya mu gitondo. Padiri wari wicaye inyuma amubona yinjira, abandi batangiye amasengesho yo mu gitabo bita laudate Dominum. Nyuma ya Misa, Padiri aramureka, aranamubabarira ku bw’impuhwe yamugiriye, kuko yaravuze ati uyu ntazi icyo ashaka. Saa mbili na 15 amasomo atangiye, Sabizeze atangira gukubagana nka Ntamwete. Ukarogoya umwarimu? Kirazira. Yabaga afite uburenganzira bwo kugusohora mu ishuri kugeza arangije kwigisha. Ibyo akenshi byajyanaga n’amanota 2 akurwa muri ya yandi 40. Nta mpanuka irimo, kuko nta mwana urogoya abakuru, uhanwa nk’uwabikoze nkana.

Sabizeze bamutwaye amanota 2 ku isaha ya mbere, ageze hanze ntiyari atebeje, ahura na wa mupadiri wari wamubabariye, amukuraho andi 2. Abandi bagiye muri refectoire (uburiro) aba aricaye atangira gufungura abandi batararangiza gusenga. Padiri ushinzwe imibereho ya roho (Père spirituel) yari aho hafi, amukuramo andi manota 5. Abandi bavuye ku meza yanze koza ibyombo ngo aroza ibye wenyine – aha ho yahahuriye n’ingorane kuko abiga mu wa kabiri baba baharaye kunnyuzura… Uyu Sabizeze yaje gutuka umuyobozi mu mico n’imyitwarire (animateur), undi nawe ntiyazuyaje amukuramo amanota 5 y’ikinyabufura gike; Sabizeze utari utebeje na none bamukuramo andi 2, mu gakaye animateur yandikamo “insolence.” Kugeza aha nta mpanuka n’imwe Sabizeze yari yakagize.

Kuko mu iseminari buri kintu kigira umwanya wacyo, igihe cyo kuryama si igihe cyo kuganira. Sabizeze, yagize kuba atari ari mu mwanya yagenewe kuraramo, agira kuba arimo gusakuza mu mwanya utari uwabyo, agikerakera aho hose agira ibyo we yise impanuka ahura na doyen (umuyobozi w’abanyeshuri). Uyu yabaga afite uburenganzira buruta ubundi burenganzira bw’abanyeshuri. Yatse Sabizeze agakaye k’imyitwarire, Sabizeze arakamwima, uyu nawe ntiyazuyaje, yafashe akandi kuko si ikibuze, akamwandikiramo amanota 3, akurwa n’ubundi kuri yayandi 40. Doyen aramubwira ngo n’aka ndakakwihereye ngaho tunga ugwize. Mu manota 40 Sabizeze yaraye asigaranye 21 gusa. Mu gitondo yongeye gukererwa mu Misa (ni ku munsi wa 3). Ikirangira yakuweho andi manota 5 yo kutagira gahunda. Sabizeze aba atsinzwe atyo.

Avuye kunywa igikoma n’abandi bana, wari umwanya mwiza wo kubasezeraho kuko uru rugo atari arushoboye, narwo rutari kuzamushobora. Yahawe umwanya asubira aho arara, azinga utwe, nako utwinshi twari tukizinze, ahabwa lift n’imodoka y’urugo, imugeza kuri Paruwasi ye, ibya Sabizeze n’Iseminari birangirira aho.

Bicikira he?

Abenshi bavuga ko bijya gucika, tariki ya 18 Nzeli, 2019, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko Polisi itazihanganira umuntu ukubita umwana. Nyuma yaho nibwo abana batangiye kujya bageza ababyeyi babo imbere y’ubutabera ngo ni uko banyujijweho akanyafu. N’ubwo bitavuzweho rumwe, ikigaragara ni uko guha abana ijambo babifashe nko guhabwa intebe, aho kuyicaraho bakayihagararaho. Ababyeyi bamburwa ijambo batyo, abarezi bo biba bibi kurushaho, ariko ntibikwiye ko umwana yatinyuka guhangara umwarimu. Mbona bikwiye ko iyo atamubonamo igitinyiro yakabonyemo ababyeyi, agatangira kumwubahuka, byaba byiza yohererejwe ababyeyi bakajya kumurerera ahandi. Iyo igiti ukigoroye kikiri gito kikanga kugororoka, ntugitema. Wazagikonda gake gake bikagutwara imbaraga nyinshi ariko kikaba igiti.

Hakenewe umuti urura

U Rwanda ni igihugu cyagiye gishakira ibisubizo ibibazo by’ingutu byinshi kandi bitandukanye. U Rwanda rwigishije amahanga amasomo akomeye ku buryo kwigisha abana barwo uburere buboneye bitananirana. Ibibazo akenshi u Rwanda rwahaye umuti urura nibyo byagiye bivamo ibisubizo birambye.

Igihe cyose uburere bw’urubyiruko buzaba budafite ireme, ntabwo uburezi buzagera ku ntego yabwo. Igihe cyose imyifatire idahwitse tuzayifata nk’ikibazo gisanzwe, izakomezwa gushakirwa imiti isanzwe kandi iryohereye (akenshi kuko abo dukesha iyo miti banga ibintu birura) nyamara dukeneye imiti irura. Dukeneye kwemera ko imyifatire idahwitse y’abana idasanzwe, ko kandi imiti isanzwe itavura indwara zidasanzwe. Ntiwaca akanyafu ngo urumamfu rubure mu ngano!
Iyo umwana w’ikizu abaye umwana w’inkoko ni ishyano!




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)