Kwibuka27 : Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera- Muthuki/EAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Peter Muthuki yabivuze ku wa Gatanu w'iki Cyumweru ubwo abakozi b'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba bakora igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatusi ku kicaro cy'uyu muryango kiri muri Tanzania.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Muthuki yavuze ko bibabaje kuba hari abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko ko buri we akwiye guhangana n'ababikora.

Yagize ati 'Turi hano twibuka izi nzirarengane zazize uko zaremwe. Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera.'

Perezida w'Inteko Inshingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Hon. Martin Ngoga wagarutse ku bahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kinini.

Yavuze ko bamwe mu bayipfobya ari abagize uruhare muri uriya mugambi kandi ko biri mu byiciro byawo ariko ko nta muntu ukwiye kubaha amatwi ahubwo ko abantu bakwiye guhangana na bo.

Amb. Major Gen. Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yavuze ko abakoze Jenoside bokomeje kwidegembya mu bihugu bitadukanye by'isi ndetse birimo n'ibyo mu Karere.

Major Gen Chales Karamba yashimiye Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryago wa Afurika y'Iburasirazuba igikorwa kiza cyateguwe cyo kwibuka ku nshuro ya 27Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu muryango wa Afurika y'uIburasirazuba byatangiye gukorwa kuva muri 2024 nk'uko byemejwe n'inama y'abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango.

Usibye abayobozi bakuru ba EAC, uyu muhango witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania barimo Ambasaderi Richard Kabonero uhagarariye Uganda muri Tanzania, Amb. Dany K Azungu wa Kenya muri Tanzania.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Kwibuka27-Igihe-kirageze-ngo-buri-wese-ashimangire-ko-Jenoside-itazongera-Muthuki-EAC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)