Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima n'ubwa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge bwagiranye n'ubuyobozi bw'akarere, baganiriye ku bintu bimwe na bimwe byo kuzirikana kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza.

Kimwe muri byo ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, ikindi ni imiterere y'isanduku ishyirwamo imibiri y'abazashyingurwa mu rwibutso. Umuyobozi wa IBUKA muri Nyarugenge Rutayisire Masengo Gilbert arabisobanura.

Agira ati “Umupfundikizo w'isanduku bashyinguramo abazize Jenoside ntabwo ugomba kuba wiburungushuye, ugomba kuba urambaraye kugira ngo hejuru yayo habashe kujyaho indi, kuko iyo utarambaraye, iri hejuru yayo ishobora guhirima ugasanga birateza ikibazo aho zigomba kuba ziri mu rwibutso”.

Ku rwego rw'Umurenge wa Muhima, igikorwa bagitangiye ku wa kane tariki 24 Kamena 2021, aho bamaze kubona imibiri ine nk'uko byavuzwe n'umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, wasobanuye ko igikorwa kizakomeza kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima Mukandoli Grace, yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside uburyo babashije kwakira icyifuzo cya Leta y'u Rwanda isaba ko abazize Jenoside bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zabigenewe.

Umwe mu mibiri yataburuwe mu Murenge wa Muhima ni uw'umwana witwa Mutangana Germain, wavutse ku itariki 7 Mata 1990, akicwa ku itariki 7 Mata 1994 afite imyaka ine gusa.

Hodali Jean (nyirarume w'umwana) wavuze mu izina ry'ababyeyi ba nyakwigendera batari mu Rwanda, yavuze ko Mutangana Germain yabaye nk'igitambo cy'umuryango we wose.

Hodali ati “Aho bari bihishe mu gisenge cy'inzu y'abaturanyi, interahamwe zasenye igice kimwe aho yari aherereye, arahanuka zihita zimutema arapfa, zijya gusahura zirangije zigenda zitarebye ko muri plafon harimo abandi bantu”.

Abandi bose bo muryango wa Mutangana wari bucura mu muryango w'abana bane na se na nyina bararokotse, Jenoside irangiye bashakisha umubiri we bamushyingura mu itongo, bamaze gusana inzu batunganya imva barahamurekera kuko bifuzaga ko ahaguma nk'igitambo cy'umuryango wose.

Ariko kubera ko Leta y'u Rwanda isaba ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose bagomba gushyingurwa mu cyubahiro, umuryango wa Mutangana wageze aho na wo urabyakira, akazashyingurwa mu cyubahiro hamwe n'abandi ku itariki 1 Nyakanga 2021, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)