Kwizera Olivier na bagenzi be 8 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge barahabwa ibizami bafashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko uyu munyezamu yafashwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

RIB binyuze kuri Twitter, RIB yemeje ko uyu munyezamu afunzwe, ikaba yasubizaga umunyamakuru Oswald Muteyeyezu wari ubabajije iki kibazo.

RIB yagize iti "Mwiriwe neza @oswaki, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze."

Amakuru avuga ko uyu munyezamu yafatanywe urumogi iwe mu rugo ari kumwe n'abandi bantu 8 barimo na myugariro Runanira Amza wakiniye Rayon Sports ikaza kumwirukana akajya muri Bugesera FC nayo bakaba baratandukanye.

Nyuma yo gufatwa bakaba barahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari kumwe n'ikipe ye, nyuma yo kuva mu ikipe umukino usoza itsinda B rya shampiyona banganyijemo na Gasogi Unite 1-1 tariki ya 17 Gicurasi urangiye.

Uyu munyezamu witwaye nabi cyane muri uwo mukino ndetse agatanga igitego, yajyanye n'abandi mu mwiherero ararayo bukeye ahita asohoka nta ruhushya ahawe.

Kwizera Olivier yaje kugaruka bamwangira kwinjira mu Nzove mu mwiherero bamusaba kubanza kujya kwipimisha icyorezo cya Coronavirus ntiyagaruka.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kwizera-olivier-na-bagenzi-be-8-bakekwaho-gukoresha-ibiyobyabwenge-barahabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)