Leta yijunditswe ku kureberera abahakana n'abapfobya Jenoside bitwikiriye YouTube - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

YouTube, urubuga rworoheje ubuzima, rwegereza amakuru abatuye Isi, ubu kumenya ko Meddy uri i Bwotamasimbi, yakoze ubukwe ukabibona mu mashusho meza rwose nk'uwari uhibereye ni ibintu bitagisaba ko utegereza ku Cyumweru nijoro ngo ubyumve mu kiganiro cyangwa kuri Televiziyo.

Ubu umuhinzi uri i Cyahinda, asigaye ava mu murima ananiwe, akabanza gushaka icyo kuramira igifu, akaruhuka yabona umwanya mu masaha y'umugoroba agafata 'Smartphone' ye maze akareba amakuru ya Televiziyo y'Igihugu. Amwe yari yamucitse akayasanga kuri YouTube.

Muri make uru rubuga mu myaka mike ishize rwigaruriye ku buryo budasanzwe igikundiro cy'ab'ingeri zose maze bikubitana na internet isigaye igura abiri, agahu kaba gahuye n'umunyutsi.

Ukugira igikundiro k'uru rubuga byatumye hari ba rusahurira mu nduru barwifashisha bashaka gutambutsa ibitekerezo bifutamye birimo icengezamatwara rigamije kuyobya by'umwihariko abakiri urubyiruko baba banyotewe kumenya byinshi birimo n'ibigezweho.

Inkubiri yatangiriye mu mahanga, aho abari biringiye intambara nk'intwaro ishobora kubashoboza gusoza umugambi wabo wa Jenoside, yanze bakimukira kuri YouTube aho banyuza icengezamatwara rigamije kuyihakana no kuyipfobya nkana.

Ingero ni nyinshi, uhereye ku bashinze Jambo ASBL, rivuga ko rirengera ikiremwamuntu, nyamara rigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanyamuryango baryo biganjemo abana n'abavandimwe b'abagize uruhare muri Jenoside bakatiwe n'ubutabera mpuzamahanga n'inkiko zo mu Rwanda.

Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane

Ab'i Kigali na bo ntibatanzwe, bavuyeyo n'imizi n'imiganda batangiza imiyoboro ya YouTube batangira gutambutsa ibiganiro bavuga ko bigaragaza ibitagenda neza mu Rwanda ariko uko iminsi igenda ishira igaragaza icyo bari bagambiriye. Nta kindi ni ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abashyirwa mu majwi nk'abayobotse uyu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir'umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n'amategeko n'abandi.

Iminsi ine irashize, Uzaramba Karasira Aimable wamamye nka Professor Nigga atawe muri yombi. RIB ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yatawe muri yombi nyuma y'amasaha make Umuryango w'Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] utangije impuruza isaba ko abarimo Karasira bagezwa imbere y'ubutabera.

Atawe muri yombi nyuma y'uruhererekane rw'ibiganiro yagiye akora birimo ibyo yavugiyemo imvugo zigize ibyo akurikiranyweho. Ni ibiganiro atangiye gushyiramo imbaraga mu mpera za 2020 ubwo yirukanwaga muri Kaminuza y'u Rwanda.

Nyuma y'umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y'u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

Ubwo yaganiraga n'umurongo wa Youtube witwa Real Talk nyuma yo kwirukanwa yagize ati 'Ntabwo banshutse ngo Karasira vuga ibi, ariko mu byo twaganiraga hatumaga havamo ibyo njye nganira by'amarangamutima yabo.'

Yakomeje agira ati 'Abo bantu barambwiraga bati wakatuvugiye ibi bintu ntabwo aribyo, ni gute badushyiraho ingengabitekerezo twaravutse ejobundi ngo ni uko dukomoka kuri ba kanaka, abandi bati turi impunzi dukeneye gutaha. Hari abasenyerwaga, bati mu basenyerwa harimo bene wacu, bikaba byatuma mbiganira.'

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, ishami ry'u Rwanda akaba na Perezida w'Umuryango Umurinzi Initiative, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko aba bantu basa n'abagamije guteza amacakubiri mu banyarwanda.

Ati 'Abari hanze bo cyane cyane nibo bakoresha abari mu gihugu […] gusa abari mu gihugu bo, nababwira ko hari ikintu bibagirwa; bibagirwa ko umuheto ushuka umwambi bitazajyana. Icyo bajye bakibuka cyane.'

Yakomeje agira ati 'Ndabaha ubutumwa bwo kureka guta umwanya muri biriya bintu, ni bagaruke bashyire mu gaciro twese twubake iki gihugu. Ubu se biriya bakora […] ngo n'iyo leta da bashaka gukuraho, izavanwaho na YouTube? Ya Agnes cyangwa iya Cyuma? Izavanwaho na biriya bya ba Nahimana? Ibyo ni babireke cyane cyane abari mu gihugu.'

Ingabire asaba aba bantu kuva ibuzimu bakajya ibuntu kuko ibyo barimo ntacyo bizabamarira kandi bidashoboka ko basubiza Abanyarwanda mu bihe by'icuraburundi banyuzemo.

Ifatwa rya Karasira ni agatonyaga mu nyanja

Kuva ku wa 30 Gicurasi, Umuryango w'Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z'ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n'umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bari guhamagarira abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Karasira n'umunyamakuru Uwimana n'abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyandiko banyujije ku rubuga rwa 'Change' bavuze ko bamaze iminsi bareba amakuru n'ibitekerezo bya bamwe banyuza ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube aho ubona biganisha ku gukora ibi byaha byo gupfobya Jenoside no guhungabanya umudendezo wa rubanda.

Ikomeza igira iti 'Icyakora, binyuze mu byo batangaza, nibo bakomeje gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Guverinoma yabo kandi nta cyemezo na kimwe gifatwa kugira ngo bahagarikwe. Abandi bakoze ibimeze nk'ibi barafashwe bashyikirizwa ubutabera.'

Abazanye iyi nyandiko ntabaza bagaragaza ko Ingingo ya 38 y'Itegeko Nshinga isobanura neza ibiteganywa n'Itegeko ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse ikanagaragaza imirongo ntarengwa ku bashobora gukoresha nabi ubwo burenganzira bahabwa n'itegeko.

Umurinzi Initiative uramahagarira abantu gusinya iyi ntabaza kugira ngo inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y'Ubutabera ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zifate icyemezo kuri iki kibazo.

Ingabire yavuze ko ubwo batekerezaga gushaka iyi mikono bari bagamije gukangura izi nzego ngo zigire icyo zikora amazi atararenga inkombe. Avuga ko ariko ifungwa rya Karasira baryakiriye neza ari na yo mpamvu bifuza ko n'abandi nka we batabwa muri yombi.

Ati 'Ntabwo yafashwe kubera biriya byabaye uruhurirane, Karasira yafashwe kubera ko yagombaga gufatwa. Gusa wenda abanyarwanda babonaga byaratinze bahitamo gusinyisha iriya Petition, ariko biba uruhurirane.'

Yakomeje agira ati 'Rero twabyakiriye neza ariko twebwe nk'Umurinzi Initiative n'abandi bose bari gusinya iriya Petition turavuga ko bidahagije. Ntabwo ari Karasira wenyine wagaragaye muri biriya bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Ku rundi ruhande ariko Ingabire avuga ko mu Rwanda hari amategeko asobanutse ariko batumva impamvu inzego zishinzwe iyubahirizwa ryayo zidakora akazi kazo by'umwihariko mu kibazo nk'iki cy'abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Inzego turazisaba gukora imirimo zishinzwe. Nibakore akazi kabo, nonese ko amategeko ahari akaba ari bo bashinzwe kuyashyira mu bikorwa baragira ngo bigende bite? Nibabikore cyangwa ayo mategeko aveho ntituzagire n'umunyarwanda turenganya. Ikintu cyose utabujijwe n'itegeko burya uba ucyemerewe.'

Ingabire kandi avuga ko gusaba ko abahakana bakanapfobya bakwiye kwirinda kubihuza n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ati 'Kwisanzura mu kuvuga ni uburenganzira, abantu bose bakwiye kumenya ko aho uburenganzira bwawe bugarukira ariho ubwa mugenzi we butangirira. Niba uyu munsi urimo uvuga ukomoretsa abandi, nta burenganzira bwawe urimo na buke. Niba uyu munsi urimo ukora ibikorwa bishobora gusubiza abanyarwanda mu kaga, nta burenganzira urimo na buke.'

Yakomeje agira ati 'Ibyo ni nka biriya by'abantu banga kwikingiza Covid-19, ntabwo ikibazo aribo bataykingira ariko ikibazo baragaruka bakanduza abandi. Ikintu rero kitakugiraho ingaruka uri wenyine, uri umuntu uzi ubwenge ushatse wakihorera.'

Ingabire avuga ko muri rusange baba ari abakora ibiganiro bifashishije imbuga zabo bakwiye gukurikiranwa ariko nanone n'ababaha umwanya binyuze ku miyoboro yabo na bo baba bagomba gukurikiranwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yijunditswe-ku-kureberera-abahakana-n-abapfobya-jenoside-bitwikiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)