Lt Gen Mubarak Muganga uyobora APR FC yagarut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hari hasojwe amatora y'umuyobozi wa FERWAFA, amatora yasize Nizeyimana Olivier abaye umuyobozi mushya wa FERWAFA muri manda nshya y'imyaka 4 iri imbere, umuyobozi wa APR FC Lt General Mubarak Muganga yamwifurije ishya n'ihirwe ndetse anagaruka kuri gahunda za APR ku bijyanye n"abakinnyi. Yagize ati ' APR FC imaze kugurisha abakinnyi 3 hari n'abandi 7 bari mu nzira bagenda, buri umwe igiciro cye ni €130,000. umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka kandi abana b'abanyarwanda barashoboye."


Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya Shampiyona umwaka w'imikino 2020-2021, Perezida wayo ntiyari ahari kubera izindi nshingano 

Mubarak kandi yakomeje ashimira nyakubahwa Perezida Kagame anamushimira ku bwo kumuzamura mu nshingano. Yakomeje agira ati 'Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uherutse kungira umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, kandi nari mvuye aha muri Assemble General. Umwanya uri kugenda umbana muto, muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n'undi General igihugu gifite aba general benshi.' 

APR FC iherutse kwegukana igikombe cya 19 cya Shampiyona kikaba igikombe cya 2 cyikurikiranya yatwaye idatsinzwe. Mu ntariro z'uyu mwaka tariki 8 Mutarama 2021 ni bwo Lt General Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC nyuma y'imyaka isaha 15 ari umuyobozi wungirije.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106983/lt-gen-mubarak-muganga-uyobora-apr-fc-yagarutse-ku-bakinnyi-bashobora-kuva-muri-iyi-kipe-106983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)