Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’Abasirikare bo muri Nigeria -

webrwanda
0

Ni itsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi Edet wakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga, wamusobanuriye inshingano za RDF n’imiterere yayo.

Uyu muyobozi wo muri Nigeria yavuze ko muri uyu mwaka, we n’itsinda bayoboye, ari aba munani bakoreye urugendoshuri hanze ya Nigeria, gusa by’umwihariko itsinda rye ryasuye u Rwanda kugira ngo rirebe ibijyanye n’ubuvuzi.

Gen Edet yavuze ko gutoranya u Rwanda nk’igihugu cyo gukoreramo uru rugendo, byari bishingiye ahanini ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Nigeria.

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Nigeria bifitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda z’amasomo n’imyitozo ahabwa abasirikare ku mpande zombi.

Aho iri tsinda ryasuye rikigera mu Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziruruhukiyemo.

Mu minsi bazamara mu Rwanda, bazasura kandi Minisiteri y’Ubuzima; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga, RISA; Zigama CSS; MMI [Ubwishingizi bwa Gisirikare]; Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside; Inzu Ndangamurage ya Huye n’izindi nzego zitandukanye za Guverinoma.

Rikigera mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi n'igisirikare cyabyo
Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bukuru bwa RDF
Lt Gen Mubarakh Muganga mu ifoto y'urwibutso hamwe n'itsinda ry'abayobozi bakuru mu gisirikare cya Nigeria



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)