Lt. Gen Muganga na Lt. Gen Mupenzi batangiye inshingano nshya -

webrwanda
0

Impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda zakozwe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena.

Nyuma y’umunsi umwe zikozwe, nibwo abasirikare bakuru bahawe inshingano nshya, bahererekanyije ububasha n’abo basimbuye.

Lt. Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Yahererekanyije ububasha na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi yasimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ni mu gihe nawe yahererekanyije ububasha na Gen. Major Emmanuel Bayingana yasimbuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Gen. Maj. Emmanuel Bayingana we yahawe kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Impinduka mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka no mu Kirere zakozwe ku wa Gatanu tariki ya 04 Kamena
Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi ahererekanya ububasha na Lt. Gen Mubarakh Muganga wamusimbuye
Gen. Maj. Emmanuel Bayingana ahererekanya na Lt. Gen Jean Jacques Mupenzi wamusimbuye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)