Luvumbu vs Mutsinzi Ange: Ese yari penaliti c... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, ntabwo ujya ubura ibisigisigi usiga, hagendewe ku musaruro wabonetse, kenshi usanga ukunda no kwirukanisha abatoza, ariko kandi no ku mbuga nkoranyambaga abafana baba bakije umuriro bavuga ku bitagenze neza, hatungwa agatoki abasifuzi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yarushije APR FC gukina neza n'ubwo bitayikundiye ko itahukana amanota atatu, kuko yatsinzwe igitego cyo mu minota ya nyuma.

Ku munota wa 35' ku mupira wari uvuye kwa Manace Mutatu, Hertier Luvumbu yazamukanye neza umupira, aracenga yinjira mu rubuga rw'amahina, Mutsinzi Ange aramutega ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul avuga ko nta kosa ryabayeho, bityo ko nta penaliti atanga.

Iki cyemezo cy'umusifuzi cyatunguye abari kuri stade bo babonaga ko yari penaliti, nubwo hari n'abavugaga ko Ange yabanje gukoza ikirenge ku mupira mbere yo gutega Luvumbu.

Iki cyemezo ntikigeze gishimisha na gato abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports, utibagiwe n'abafana bareberaga umupira mu bice bitandukanye by'igihugu kuri Televiziyo Rwanda, bikoma umusifuzi Abdul bashinja kubiba.

Icyemezo cy'umusifuzi Abdul, cyatumye havugwa menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b'umupira w'amaguru batanze ibitekerezo by'uko babonye ikosa Ange yakoreye Luvumbu.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isezera burundu ku gikombe cy'uyu mwaka, ndetse ibura amahirwe yo kuzaba imwe mu makipe abiri azasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Gutakaza amanota y'uyu mukino kandi byatumye umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa yegura ku mirimo ye. Gutsinda kwa APR FC, kwatumye iyi kipe ikataza mu rugamba rwo gushaka igikombe cy'uyu mwaka ihanganiye na AS Kigali banganya amanota 13.


IBITEKEREZO BY'ABAKUNZI B'UMUPIRA W'AMAGURU KU IKOSA ANGE YAKOREYE LUVUMBU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106696/luvumbu-vs-mutsinzi-ange-ese-yari-penaliti-cyangwa-habayeho-kwibeshya-ku-mbuga-nkoranyamba-106696.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)