Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kureba kure mu rugendo rushya batangiye -

webrwanda
0

Ibi yabivuze kuri uyu 5 Kamena 2021, mu muhango wo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri 64 barangije muri Green Hills Academy mu 2021 bahawe izina ry’Indangamirwa.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 19, waranzwe no gushimira abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga barangije muri iri shuri, barimo abakobwa 30 n’abahungu 34 no kubifuriza ishya n’ihirwe mu kindi cyiciro cy’amashuri bagiye gutangira.

Madamu Jeannette Kagame uri mu bashinze iri shuri, yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19, abasaba gukomeza kugira uwo murava kandi bakigirira icyizere mu byo bakora byose.

Yongeyeho ati “Ndabizi mwasabwe byinshi muri uyu mwaka utari woroshye na gato, ariko nimunyemerere mbasabe ikindi kintu kimwe; mu gihe muzaba muri muri uru rugendo rushya mugiye gutangira muzibuke ko ibizazane muzahura nabyo byose bizaba bifite ibisubizo.”

“Mu byo mukora byose mugire udushya, murebe kure, mushakishe, musabe ubufasha abarimu banyu kuko bazaba bahari ku bwanyu kugira ngo babagire inama kandi babayobore mu nzira nziza.”

Madamu Jeannette Kagame yifurije aba banyeshuri amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo.

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yabwiye aba banyeshuri ko urugendo bagiye gutangira ari rwiza ariko rusaba kugira umuhate kugira ngo barusozanye ishema, gusa ababwira ko yizeye ubushobozi bwabo kandi ko bazahacana umucyo.

Yagize ati “Turabizi neza ko mwiteguye bihagije kugira ngo mukomeze amashuri yanyu, mutsinde kaminuza ndetse muhirwe no mu buzima. Dufite icyizere ko muzakomeza inzira mwatangiye hano muri GHA […] ubuzima bwuzuyemo ingorane nyinshi, ariko mu byo mukora byose muzihangane kandi muharanire kugira Isi nziza, muzabe indakemwa kandi mugire urukundo.”

Umuyobozi uhagarariye amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yashimiye ababyeyi b’abanyeshuri barangije, ku bwo gukorana n’ikigo mu gufasha abana kwiga mu gihe cya Covid-19, aho bigiraga mu ishuri, ubundi bakigira mu rugo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ndashimira cyane ababyeyi ku bwo kwihangana, bagakorana natwe, bakigishanya natwe bakicarana n’abana mu masomo amwe n’amwe yigishijwe hakoreshejewe ikoranabuhanga. Twese twarakoranye kugira ngo aba banyeshuri babashe kurangiza amasomo yabo.”

Umunyeshuri wahize abandi, Nithin Senthil Kumar, yavuze ko kwiga mu bihe bya Covid-19 atari ibintu byoroshye na gato, ariko bahagaze gitwari bagatsinda amasomo yabo.

Yagize ati “Ibintu bikomeye twagezeho ni ukurangiza porogaramu ya International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y’imyigishirize], IB niyo twari dushingiyeho ubuzima bwacu. Nterwa ishema no kuba ndangije IB kurusha uko nterwa ishema no kuba ndangije amashuri yisumbuye.”

Mu bandi baganirije aba banyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye harimo umunyeshuri warangije muri iri shuri mu 2008, Mimi Mutoni, wasabye abarangije gukanguka no kwisanzura bakamenyana n’abantu benshi kuko ari bo bababera inzira yo kugera ku byiza byinshi mu buzima.

Umuhanzi Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, nawe ari mu baganirije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy, abaganiriza urugendo rurerure rw’imyaka 10 yakoze kugira ngo agere ku nzozi ze zo kwikorera.

Yabasabye kwihangana mu buzima kugira ngo bazagere kure mu buzima, babeho uko babyifuza.

Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu nyuma y’imyaka 24 rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame yifurije abanyeshuri barangije muri Green Hills Academy amahirwe no kuzahesha ishema ibihugu bitandukanye baturukamo
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo bize mu bihe bitoroshye bya Covid-19
Abanyeshuri 64 nibo basoje amasomo yabo muri Green Hills Academy uyu mwaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)