Madamu Jeannette Kagame yifatanyije nabana k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi w'umwana w'umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16/06/, washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw'umwana bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino ushyizweho n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika kuva mu mwaka w'1990'. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi Madamu Jeannette Kagame yagize ati ''Umunsi mwiza w'Umwana w'Umunyafurika! 

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bwari buherekejwe n'ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto. Madamu Jeannette Kagame yagize ati: ''Uyu mwaka, u Rwanda rwihaye intego yo kongera imbaraga mu kugaragaza uruhare rw'isibo mu gushyigikira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato. Babyeyi, bafatanyabikorwa, bakozi ba leta, n'abikorera, dukomeze kwitabira iyi gahunda izafasha buri mwana guhabwa uburezi bufite ireme, kwitabwaho ndetse no kugira ubuzima butekanye''


Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106664/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-nabana-kwizihiza-umunsi-wumwana-wumunyafurika-106664.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)