Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bashya yahamagaye mu minsi 4 yonyine bataba bamaze kwerekana ibyo bafite byose ariko muri rusange ni abakinnyi beza.
Nishimwe Blaise, Niyigena Clement ba Rayon Sports, Mugunga Yves wa APR FC, Ishimwe Christian wa AS Kigali, Buhake Twiereze Clement umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, Ntwari Fiacre wa Marines FC, Ngwabije Bryan Clovis myugariro wa SC Lyon mu Bufaransa, Kwitonda Alain wa Bugesera FC na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi nibo bakinnyi bashya bari mu ikipe y'igihugu nkuru yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.
Iyi mikino iteganyijwe kuri uyu wa 4 Kamena na 7 Kamena 2021, yose ikazabera mu Rwanda.
Agaruka kuri aba bakinnyi bashya yahamagaye uko bitwaye mu myitozo ku nshuro yabo ya mbere mu ikipe y'igihugu nkuru, Mashami Vincent yavuze ko bahuye n'imbogamizi y'igihe gusa kuko iminsi 4 bamaranye batari kuba bamaze kwerekana ibyo bifitemo ariko muri rusange bameze neza.
Yagize ati' Iminsi 4 iba ari mike kugira ngo umukinnyi akwereke ibye byose cyangwa na we ngo umuhe ibyo ushaka kumuha byose, ariko uko tubazi cyane abo twari kumwe muri U20, bazamutse muri U23 ubu bakaba bageze mu ikipe nkuru kimwe n'abandi bashya baje, ntabwo ari bibi barimo barabizamo neza, abandi barabakiriye.'
Yavuze kandi ko aba bakinnyi umunsi ku munsi bagenda bamenyera bagerageza kwisanisha na bagenzi babo ndetse n'abatavuga ikinyarwanda bafite umuhate wo kukimenya.
Uyu munsi nibwo Amavubi akina umukino wa mbere na Centre Afrique saa 15:00' kuri Stade Amahoro i Remera, undi ukazaba ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.