Menya “African Darter”, igisiga cyoga mu mazi nk’inzoka -

webrwanda
0

Iki gisiga kandi iyo hagize ikintu kigikanga gihitamo gucubira mu mazi umwanya munini kugera ubwo ikibazo gicyemutse. Inshuro nyinshi iyo iki gisiga kivuye mu mazi kiba cyakonje ku buryo bigifata umwanya runaka kugira cyongere kumuka neza.

Imiterere ya African Darter

African Darter iyo ari ikigabo kiba gifite akantu kameze nk’ikamba ku mutwe kandi inyuma ku gikanu harirabura ndetse hameze nk’igishishwa cy’ubunyobwa.

Ahandi hasigaye ku gikanu naho hateye nk’igishishwa cy’ubunyobwa ariko harimo n’uturongo tw’umweru kuva mu maso kugera mu ijosi.

Amababa ya African Darter ajya gusa n’umukara ariko kandi hagaragaramo utubara tw’umweru n’utubara dusa n’umuringa. Amaguru n’amano afatanye nk’ay’imbata bifite ibara ry’ikijuju.

Amaso ya African Darter asa na zahabu. Munsi y’umunwa no ku muhogo hajya gusa n’umweru. Umunwa w’iki gisiga ni muremure kandi uratyaye ndetse ufite ibara risa nk’ikijuju. Iki gisiga kigira imirizo miremire y’irabura iba igihungiza umuyaga iyo gihagaze ahantu. Muri rusange ikigabo kigira umunwa munini kuruta ikigore.

African Darter igira uburebure buri hagati ya 81-97cm, uburebure bw’amababa y’iki gisiga buri hagati ya 115-128cm, gishobora kugira uburemere bwa 1050-1350g kandi iyo ibintu byagenze neza gishobora kurama imyaka igera kuri 16.

African Darter iba ahantu hameze gute?

African Darter ziba mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu burasirazuba bwo hagati. African Darter ikunda kuba ihagaze ku mashami y’ibiti biri mu mazi.

Iyo hagize ikintu kiyikanga ihita imanuka igacubira mu mazi. Ikindi ni uko iyo ari igihe cyo kororoka ushobora kuzisanga mu biti bitari hafi hafi y’amazi. Muri Kigali ibi bisiga wabibona mu Gatsata hafi y’amagaraje, Rwandex ahahoze inganda, Masaka hafi y’uruganda rw’Inyange n’ahandi.

African Darter itungwa n’iki?

African Darter mbere na mbere itungwa n’amafi nubwo ishobora no kurya ibisimba bitaragurika nk’ibikeri n’imitubu, ishobora kandi kurya ibikururanda ndetse n’utundi dusimba duto.

African Darter ishobora kumara igihe kinini iri mu mazi irimo kugendesha amano yayo ameze nk’ay’imbata kugira ngo ifate ifi. Iyo imaze kuyifata iyijyana ku butaka kugira ngo ibone uko iyimira ihereye ku mutwe.

Uko African Darter yororoka

African Darter yubaka icyari ahantu hari ibyari by’ibindi bisiga harimo nk’ibiyongoyongo, inyange na cormorants. Icyari icyubaka hejuru mu giti.

Ingabo ni yo izana ibyo kubaka icyari noneho ingore ikacyubaka. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi ari hagati ya 3-5.

Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi 25-30 kandi kurarira bikorwa n’ikigabo n’ikigore. Imishwi imaze guturagwa yitabwaho n’ababyeyi bose. Nyuma y’ibyumweru bitanu, imishwi iba imaze kumera amababa kandi ishobora kuguruka. African Darter imaze imyaka 2 ivutse iba ishobora kororoka.

Ibibangamira African Darter

Mu bihugu bimwe na bimwe amagi ya African Darter abantu barayatwara. Ikindi ibisimba birimo nk’ingona n’ibisiga nk’igikona, icyiyoni na za kogama birya African Darter. Gusa n’ubwo bimeze bityo, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira iki gisiga mu bisiga bitageramiwe.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)