Menya byinshi ku ndwara y'isusumira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indwara y'isusumira (Parkinson's disease) ni indwara iterwa n'iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko (neuronal cells), tw'agace gashinzwe kugenzura imikorere y'ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.

Iyi ndwara yibasira abantu b'ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y'imyaka 50 na 65, gusa ishobora no gufata abakiri bato. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura nk'uko bisobanurwa n'urubuga rwa santé.fr.

Iyo hashize imyaka iri hagati y'10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo biguma gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko ino ndwara itibasira igice cy'ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.

Dore bimwe mu bimenyetso by'indwara y'isusumira:

• Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi

• Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n'amaguru,

• Kugenda yomboka.

• Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)

• Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga
bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech).

Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw'isusumira

* Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw'ubwonko

* Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)

* Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)

* Kurya indyo yuzuye.

* Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

Source: http://www.horahoclinic.rw/, Wikipedia.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-ndwara-y-isusumira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)